Kuva kuwa kane tariki ya 20 Gicurasi 2021 ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byiyongereyeho 17% ku isoko mpuzamahanga, iri zamuka rikaba ryitezweho kugira ingaruka ku biciro by’ibintu bitandukanye muri rusange.
Iri zamuka ry’igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli ku rwego mpuzamahanga rije risanga by’umwihariko mu Rwanda hamaze iminsi hari ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku isoko, aho bamwe mu baturage bakomeje kugaragaza ko babangamiwe nabyo, kuko bitakijyanye n’ubushobozi bwabo.
Ibi bisobanuye ko iyo hakubitiraho n’iri zamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli, kurya, kwambara n’ibindi by’ibanze abantu bakenera mu buzima bwa buri munsi, noneho kubyigondera byari kurushaho kugorana cyane.
Icyakora Leta y’u Rwanda irasa n’iyabonye izo ngorane abenshi mu banyarwanda bari buhure nazo kubera izamuka ry’ibiciro ryiyongera mu rindi, yemera guhara amahooro yavaga mu bikomoka kuri Peteroli, kugira ngo ibiciro bigume uko byari bisanzwe hatitawe ku moinduka zabaye ku isoko mpuzamahanga.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro(RURA) mu itangazo rwashyize ahagaragara kuwa 20 Gicurasi 2021, rwavuze ko izo mpinduka zabaye ku isoko mpuzamahanga zari gutuma ibiciro byo mu Rwanda byiyongeraho 7%.
Iryo tangazo riragira riti “Nyuma y’uko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byiyongeyeho 17% ku isoko mpuzamahanga, bikaba byari gutuma ku isoko ryo mu Rwanda byiyongeraho 7%; Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cy’uko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu mezi ya Gicurasi na Kamena biguma uko byari bisanzwe.”
Binyuze muri iryo tangazo, RURA yatangaje ko igiciro cya Peteroli kitagomba kurenga amagaranga 1.088 kuri litiro, naho icya mazutu ntikirenge amafaranga 1.054 kuri litiro.
Uru rwego rwasobanuye ko Leta yemeye kwigomwa amahooro yakwaga ku bikomoka kuri Peteroli mu rwego rwo gukumira ingaruka z’ubukungu zagombaga kuza zikuriye itumbagira ry’ibiciro bya Peteroli.
Iri zamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli rije rikurikira irindi ryari ryabaye kuwa 5 Werurwe 2021, aho ku isoko mpuzamahanga byari byazamutseho 30% mu gihe ku isoko ry’imbere mu gihugu ho byari byazamutseho 10%.
Ibikomoka kuri Peteroli ni kimwe mu nkingi za mwamba z’ubukungu bw’isi kuko usanga bikenerwa mu bwikorezi n’itwarwa ry’abantu n’ibintu ndetse bikifashishwa mu gukoresha imashini zikora imirimo itandukanye hirya no hino mu nganda no hanze yazo, akaba ari yo mpamvu iyo igiciro cyabyo cyazamutse n’ibindi bintu muri rusange bitangira guhenda.