Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byagabanutse, aho litiro imwe ya lisansi yagabanutseho 101 Frw.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Kamena 2024, nibwo Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego Zimwe z’Imirimo ifitiye igihugu Akamaro Igihugu (RURA), rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byavuguruwe.
Aya mavugururwa ateye mu buryo bukurikira nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na RURA.
Bati “Igiciro cya lisansi ntikigomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1, 663 Frw kuri litiro na ho icya mazutu cyo ntikigomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1, 652 kuri litiro.”
Guhera kuri uyu wa 5 Kamena 2024 igiciro cya lisani ni 1,663 Frw kivuye kuri 1,764 Frw, naho igiciro cya mazutu kikaba ari 1,652 Frw kivuye ku 1,684 Frw cyariho mu mezi abiri ashize.
Ibi biciro bivuguruwe nyuma y’amezi abiri aho byari biherutse kuvugururwa ku wa 04 Mata 2024, ndetse bizongera kuvugururwa nyuma y’amezi abiri.
Iri hindagurika ry’ibiciro rikubiye ahanini n’iriri ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli u Rwanda ruvomaho.
INZIRA.RW