Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, habariwemo n’umusoro ku nyongeragaciro, aho litiro ya Essence yiyingereyeho 170 Frw.
Litiro ya lisansi yavuye kuri 1,633Frw igera kuri 1,803 Frw, mu gihe litiro ya mazutu yavuye kuri 1,647Frw igera kuri 1,757Frw.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, bisimbura ibyariho kuva tariki 9 Gashyantare 2025.
Baganira na RBA, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, basobanuye byinshi ku biciro bishya.
Hagendewe ku biciro bishya byatangajwe kuri uyu wa Kabiri, Litiro ya lisansi yavuye kuri 1,633 Frw igera kuri 1,803 Frw, mu gihe litiro ya mazutu yavuye kuri 1,647 Frw igera kuri 1,757 Frw.
Minisitiri Dr Gasore yavuze ko ari ibiciro bishyirwaho hagendewe ku buryo lisansi ihagaze ku isoko mpuzamahanga.
Ati “Impamvu tubikora buri mezi abiri, ni uko bitwara amezi abiri kugira ngo lisansi ibe ivuye ku ruganda igeze mu Gihugu.”
Minisitiri Dr Gasore yavuze ko ikidasanzwe kuri iyi nshuro ari uko hashyizwe mu bikorwa umwanzuro wafashwe n’Inama y’Abaminisitiri.
Muri Gashyantare 2025, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho imisoro mishya igomba gutangira kubahirizwa kuri uyu wa Kabiri, tariki 1 Nyakanga, aho igiciro cya lisansi kizajya kijyaho umusoro ku nyongeragaciro.
Ati “Uwo musoro rero ni wo wagiyemo ni yo mpamvu twavuga ko inyongera ijya kuba nini kuruta iyo dusanzwe tubona.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine-Marie Kajangwe yavuze ko ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli bitazagira ingaruka cyane ku biciro ku masoko.
Ati “Igishobora kugirwaho ingaruka ni ubwikorezi bw’ibicuruzwa bitandukanye biva hirya no hino mu Gihugu no mu bihugu duturanye.”

INZIRA.RW