Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli bivuguruye, bizagenderwaho mu gihe cy’amezi abiri ari imbere.
RURA yatangaje ko uhereye ku wa 5 Werurwe 2026, litiro ya lisansi itagomba kurenza 1989 Frw ari nacyo giciro cyari gisanzweho, naho iya mazutu itagomba kurenza 1948 Frw ivuye ku 1900 Frw.
Ibi biciro bishya byashyizweho hashingiwe ku mpinduka ziri ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ingamba Leta yafashe mu guhangana n’ingaruka z’impinduka zigenda ziyongera ku rwego rw’Isi.
Ku isoko mpuzamahanga ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutseho hejuru ya 10% kubera intambara ya Amerika na Iran yatumye inzira ya Hormuz inyuzwamo 20% bya peteroli yose icuruzwa ku Isi ifungwa.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa aherutse gutangaza ko u Rwanda ruri kuganira n’abacuruza lisansi ku buryo bashobora kubona amafaranga atuma barangura nyinshi igihugu kikagira ububiko buhagije.
Ati “Tugomba gufasha abacuruzi bacuruza ibikomoka kuri peteroli kugira ngo babone ububiko buhagije. Twamaze kuvugana na bo turimo turabafasha dufatanyije n’amabanki kugira ngo babone amafaranga ahagije abafasha kugira ngo bazane ingano ihagije, ariko uko tubibona ni uko iyo intambara idatinze cyane, ntirenze ibyumweru bibiri cyangwa ukwezi kumwe hari igihe ibiciro bisubira aho byari biri.”
Minisitiri Murangwa yavuze ko mu gihe iyi ntambara itarenza ibyumweru bibiri, ingaruka zagera ku bukungu bw’u Rwanda zaba ari nke. Gusa impungenge benshi bafite nuko iyi ntambara Amerika, Israel na Iran izasiga yangije byinshi kuko ibihugu bitari bike bikomeje kuyisangamo.
Gusa guverinoma y’u Rwanda ivuga ko mu gihe ibyumweru bibiri byarenga, ngo hafatwa izindi ngamba zigamije gufasha abacuruzi.
Ati “Intambara nikomeza ikarenza ibyumweru bibiri cyangwa ukwezi kumwe tugomba gufata izindi ngamba zifasha abacuruzi ba peteroli ndetse n’abacuruzi b’ibindi dukenera mu nganda zitandukanye na serivisi zitandukanye, kugira ngo iri hungabana ridakomeza kugira ingaruka ku bukungu bwacu.”
Ku wa Gatanu tariki ya 27 Gashyantare, akagunguru kaguraga 73$ ariko kuri ubu kamaze kugera kuri 80$.
Bamwe mu basesenguzi mu bukungu, bagaragaza ko bishobora kurushaho gutumbagira kakagera kuri 100$ mu gihe intambara yakomeza gukomera. Ndetse ibihugu bisanzwe bidafite ububiko buhagije bw’ibikomoka kuri peteroli ubukungu bwabyo bwakomwa mu nkokora.

INZIRA.RW
