Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimi, MIFOTRA yagaragaje ko mu myaka 30 ishize umusaruro mbumbe w’umukozi wageze kuri miliyoni 2.8 Frw ku mwaka.
MIFOTRA itangaza ko amafaranga umukozi wa Leta y’injiza ku mwaka ageze kuri miliyoni 2 n’ibihumbi 800 frw, naho abakozi bari mu imirimo bakaba bageze kuri miliyoni 3 mu gihugu.
Umuyobozi ushinzwe kongerera ubushobozi umurimo muri MIFOTRA, Ngoboka Francois mu kiganiro na RBA ahamya ko u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu myaka 30 ishize mu rwego rw’umurimo, avuva ko mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kubona abakozi byari bigoye cyane kuko u Rwanda rwari rumaze gupfusha abantu barenga miliyoni 1 abandi barahunze igihugu.
Mu myaka 30 ishize u Rwanda rumaze rwiyubaka rwageze kuri byinshi by’umwihariko mu Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo aho kuva mu mwaka 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi abakozi bari mu mirimo ari miliyoni 3 kugeza ubu hatabariwemo abahinzi n’aborozi.
Umuyobozi ushinzwe kongerera ubushobozi umurimo muri MIFOTRA Ngoboka ,akomeza avuga ko nyuma y’imyaka 6 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ibaye ni ukuvuga mu mwaka 2000 isengura ryakozwe ryasanze mu Rwanda hari abakozi bari mu mirimo bihumbi 400 mu gihugu hose.
Na none kandi mu mwaka 2000 umutarwanda yinjizaga amadolari angana 211 ku mwaka mu gihe mu mwaka 2023 yageze ku 1040$.
Ngoboka François akomeza isobanura ko kugira ngo ibi byose bigerweho ku rwego rw’umurimo wari umaze kudindizwa n’amateka mabi ,Leta yashyize umurimo mu byibanze mu rwego rwo kwiyubaka .
Yagize ati “ntabwo byari byoroshye hari na bamwe bumvaga ko bidashoboka, amashuri yahise atangira bivuze ko gutangira kwa mashuri ni ugutangira ku murimo wateguwe, habaho gushyira imbaraga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.”
MIFOTRA , ikomeza igaragaza ko guteza imbere umurimo na none byashingiye kuri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere ya NST1 y’imyaka 7 yatangiye muri (2017-2024) yo nguhanga byibura imirimo ingana na miliyoni 1.5 ku mwaka .
Ikoranabuhanga ndetse no korohereza abikorera mu ishoramari nazo ni zimwe mu nkingi zakomeje kwifashishwa mu kuzamura umurimo, kuko abikorera bahanga imirimo ku gipimo cya 90% .
Ibi bijyanirana nuko umusaruro mbumbe w’igihugu cy’U Rwanda w’iyongeye mu myaka 30 ishize ukava miliyoni 753.6$ mu mwaka 1994 ukazamuka ukagera kuri miliyari 15.283 frw mu mwaka 2023.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW
Hi there,
Matthew from Fan Studio here. We level up brands with bespoke game dev and gamification strategies, proven to boost engagement. Think interactive brand stories and more. Let’s turn your vision into an engaging reality.
Do take a moment to explore our presentation deck and see what’s possible:
https://fanstudio.co.uk/Fan%20Studio%20Games%20Deck.pdf
Best,
Matthew
[email protected]
https://www.fanstudio.co.uk