Ikigo mpuzamahanga Norrsken Foundation gisanzwe kizwi mu bikorwa byo gushyigikira ba rwiyemezamirimo, cyatangaje ko cyateguye amafaranga ashobora kugera kuri Miliyari 10 z’amanyarwanda, azifashishwa mu bikorwa byo gushyigikira ba rwiyemezamirimo.
Iki kigo cyubatse izina ku rwego mpuzamahanga kizibanda cyane ku mishinga y’ikoranabuhanga, iyo kurwanya imihindagurikire y’ikirere ndetse n’iy’abagore batinyutse bagatangira ibikorwa byo kwikorera.
Norrsken Foundation ni ikigo cyatangijwe n’umuherwe witwa Niklas Adalberth mu 2016, mu ntego yo gutera ingabo mu bitugu ba rwiyemezamirimo bafite imishinga yagira uruhare mu gukemura bimwe mu bibazo byugarije abatuye isi, ariko badafite ubushobozi bwo kuyishyira mu bikorwa.
Kuri ubu iki kigo gifite umushinga mugari wo kwagura amarembo yacyo muri Afurika, ndetse kikaba cyarahisemo u Rwanda ngo abe ari rwo rwubakwamo icyicaro gikuru ku rwego rw’umugabane wose.
Imirimo yo kubaka aho iki kigo kizakorera irimo kugana ku musozo, ku buryo biramutse bigenze nk’uko byateganyijwe, uku kwezi kwashira inyubako zatangiye gukoreshwa.
Ku ikubitiro Norrsken Faundation biteganyijwe ko izafasha ba rwiyezamirimo 1000, ariko bikazakorwa mu byiciro bibiri. Icyiciro cya mbere biteganyijwe ko kizafashwa muri Nzeli uyu mwaka, kikazaba kigizwe na ba rwiyemezamirimo 250.
Mu cyiciro gikurikiyeho, abandi ba rwiyemezamirimo 750 biganjemo abanyarwanda nabo bazashyikirizwa igishoro muri Werurwe 2022, maze nabo batangire kukibyaza umusaruro.
Uretse guhabwa igishoro, abafite imishinga myiza bazajya bahabwa aho gukorera heza, bahuzwe na ba rwiyemezamirimo mpuzamahanga babavomeho ubunararibonye,
Imishinga izajya itoranywa nk’iyujuje ibisabwa ngo ifashwe, izajya ihabwa amafaranga ari hagati ya ya Miliyoni 10 na Miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi uhagarariye ibikorwa bya Norrsken Foundation mu Rwanda, Murasira Pascal, avuga ko u Rwanda rwatoranyijwe nk’igihugu cyorohereza abashoramari, ibi akaba ari amahirwe ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda bakwiye kubyaza umusaruro.
Yagize ati “U Rwanda ruzwiho korohereza abashoramari bashaka kurutangiramo ibikorwa byabo. Ikindi ni igihugu gitekanye ku buryo buri wese akisanzuramo, yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga ukandagiye muri Afurika bwa mbere. Norrsken yahisemo kuhakorera kugira ngo ifashe ba rwiyemezamirimo batanga icyizere ku kubaka ubucuruzi burenga imbibi z’u Rwanda.”
Magingo aya iki kigo cyemeza ko ba rwiyemezamirimo 1600 bamaze kukigezaho imishinga izatoranywamo 1000 izafashwa muri iyi gahunda.
Niklas Adalberth washinze iki kigo aherutse gusura u Rwanda ndetse agirana ibiganiro n’Umukuru w’igihugu Paul Kagame, bikaba biteganyijwe ko azongera kuhagaruka mu muhango wo gufungura ishami ry’icyo kigo ryuzuye mu Rwanda.