Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko uru rwego rwatahuye miliyari 6.9 Frw yari yashyizwe mu mirimo itari ngombwa mu nzego za leta 12, agaruzwa atarashyira leta mu bihombo.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu, tariki 24 Mata 2024, ubwo Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta rwagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’imikoreshereze y’ingengo y’imari y’igihugu y’umwaka wa 2022-2023 warangiye ku wa 30 Kamena 2023.
Ku isonga y’ibigo byatahuwe bitarakoresha nabi imari ya Leta harimo WASAC, RTB, Kaminuza y’u Rwanda, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda na Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, hari kandi n’umushinga wa Minisiteri y’Uburezi ukorera mu karere ka Muhanga.
Nk’uko bigaragara mu bitabo by’ibaruramari mu bugenzuzi bwakozwe mu nzego zigera kuri 208, izigera ku 191 zingana na 92% basanze ari ntamakemwa, naho inzego 11 basanze zakihanganirwa, mu gihe izingana na 3% basanze bigayitse.
Mu ngengo y’imari yagenzuwe ingana na miliyari 4,981 Frw, bingana na 96% by’ingengo y’imari y’igihugu yari iteganyijwe.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire yavuze ko hari inzego zatangiye kugaruza aya mafaranga yatahuwe ko yari agiye kunyerezwa.
Yagize ati “Hari inzego zatangiye gutera intambwe yo kuyavana mu masezerano no kugaruza ayari yarishyuwe. Amasezerano yazo naramuka ahinduwe Leta izazigama amafaranga yashyizwe mu masezerano bitari ngombwa.”
Muri uyu mwaka amafaranga yakoresheje ibyo atari agenewe agera kuri miliyari 2.5 Frw, aho yavuye kuri miliyari 6.92 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari wari wabanje.
Mu mafaranga yagombaga kugaruzwa mu mwaka w’ingengo y’imari agera kuri miliyari 10 Frw, hagarujwe agera kuri miliyari 1.2 Frw, nubwo andi agikurikiranwa.
Mu bindi Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje harimo imihanda yubatswe ariko igasondekwa aho nk’ibice 30 by’imihanda itanu byakozweho isuzuma ry’ubuziranenge bwayo basanze ikwiye gusubirwamo kuko nta buziranenge ifite, ariyo mpamvu ngo hacyenewe igenzura rihoraho.
Ibi byiyongeraho imihanda yadindiye harimo Ngoma-Nyanza basanze ibikorwa bigeze kuri 79% kandi waragombaga kuba wararangiye mu Ugushingo 2021, ndetse umuhanda Ngoma-Ramiro nawo ufite ibirometero 23 wari kurangira muri uyu mwaka, ibikorwa byawo basanze bigeze kuri 33%.
Ari nayo mpamvu uru rwego rwagiriye inama Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi kwihutisha iyubakwa ry’iyi mihanda.
INZIRA.RW