Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Miliyari 9.2 Frw zanyerejwe zaragarujwe n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Miliyari 9.2 Frw zanyerejwe zaragarujwe n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta

Nkurunziza Jean Baptiste
Yanditswe 07/05/2025
Share
Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Kamuhire Alexis
SHARE

Mu mwaka w’Ingengo y’imari warangiye muri Kamena 2024, umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, yagaruje amafaranga y’u Rwanda arenga kuri miliyari 9,2 Frw yari yaranyerejwe.

Ibi byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, kuri uyu wa 6 Gicurasi 2025 ubwo yagezaga raporo y’uru rwego ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi.

Ingengo y’imari yagenzuwe ingana na miliyari 6571 Frw bingana na 96,1% by’amafaranga yakoreshejwe mu mwaka warangiye muri Kamena 2024.

Nk’uko iyi raporo yabigaragaje, ku byerekeye kuzuza ibitabo by’ibaruramari, inzego 194 zabonye nta makemwa, inzego icyenda zingana na 4% byakwihanganirwa, Inzego 4 zabonye biragayitse.

Mu iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza, inzego 156 zabonye ntamakemwa, inzego 48 zabonye byakwihanganirwa, na ho inzego enye zibona biragayitse.

Mu byerekeye gukoresha neza umutungo wa Leta inzego 134 zabonye ntamakemwa, inzego 62 zabonye byakwihanganirwa mu gihe inzego 8 zabonye biragayitse.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, ati “Kuba inzego zingana na 94% zarabonye nta makemwa, 75% mu kubahiriza amategeko n’amabwiriza, na 66% ku ihame ryo gukoresha neza umutungo wa Leta birerekana intambwe irimo guterwa mu gucunga imari n’umutungo bya Leta.”

Amafaranga ya leta yakoreshejwe binyuranyije n’amategeko yaragfabanutse agera kuri miliyari 2.04 Frw avuye kuri miliyari 2,57 Frw mu mwaka wari wabanje.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yavuze ko mu bugenzuzi bukumira bakora hari amafaranga basanze mu masezerano atari ngombwa ibigo bisabwa kuyagaruza.

Ati “Uyu mwaka kandi mu bugenzuzi bukumira bwagaragaje amafaranga angana na miliyoni 913 Frw yashyizwe mu masezerano y’imirimo bitari ngombwa.”

Mu bindi byagaragajwe hari miliyari 3,3 Frw yagarujwe n’inzego zitandukanye, mu gihe ayagombaga kugaruzwa yari miliyari 3,4 Frw. Inzego zagaruje ayo mafaranga harimo WASAC, MINICOM, RHA, RTDA, RURA na REB.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, yagaragaje ko inzego zigaragaramo umutungo wa leta utaragarujwe ukwiye kugaruzwa vuba na bwangu.

Agira ati “Turasaba ko amafaranga asigaye ndetse n’andi mafaranga mashya twerekanye inzego bireba zikwiye kuyagaruza.”

Raporo y’umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko ubugenzuzi bukumira bwatumye Leta igaruza miliyari 9,2 Frw muri miliyari 9,3 Frw yagaragaye kuva mu 2023.

Depite Murora Beath yavuze ko kugira ngo hirindwe ibituma amafaranga ya Leta agenda mu bidakenewe hakwiye gushyirwa imbaraga mu kugenzura ibiciro ku masoko.

Ati “Abantu bashyize imbaraga mu kugenzura ibiciro ku masoko uko bihagaze mbere y’uko basinya amasezerano y’imirimo ndetse n’abakora igenzura bakareba ko harebwe ibiciro ku masoko nkeka ko byafasha abantu gusinya amasezerano y’imirimo atikubye inshuro nyinshi ibiciro nyakuri biri ku isoko kuko dusanga ba rwiyemezamirimo aha ari ho bahendeshereza Leta.”

Mu mwaka wa 2023/2024, igihombo cy’amazi atunganywa ariko ntagurishwe cyari ku kigero cya 39%. Ni amazi afite agaciro ka miliyari 9,7 Frw, ubariye ku giciro cyo hasi.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko mu turere 16, hari imiyoboro imwe n’imwe, amavomo rusange, ibigega by’amazi n’imashini zizamura amazi bidakora bikaba bikenewe gusanwa.

Abahawe uburenganzira bwo gucukura amabuye y’agaciro mu birombe 10 byo mu Turere twa Ngororero, Gakenke, Muhanga, Rutsiro na Kamonyi ntibateganyije aho gushyira imyanda, amazi n’ibisigazwa byo mu bucukuzi bwabo.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yagaragaje ko ibirombe 994 byatawe bidasubiranyijwe, ku buryo hakenewe miliyari 26 Frw zo kubitunganya.

Biro y’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis

INZIRA.RW

Nkurunziza Jean Baptiste 07/05/2025 07/05/2025
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?