Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Bralirwa Plc rukorera mu karere ka Rubavu rwacuruje asaga miliyari 42,6 Frw mu mwaka 2023, avuye kuri miliyari 35.7 zacurujwe mu mwaka wa 2022.
Nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bwa Bralirwa Plc iri zamuka ry’ibyacurujwe ryazamutse ku kigero cya 19.2%. bitewe n’uko ibiciro by’ibinyobwa byengwa na Bralirwa byazamutseho ku kigero cya 15%, ugereranyije n’umwaka wari wabanje wa 2022.
Gusa izamuka ry’ibiciro by’ibikoresho byibanze byifashishwa mu kwenga ibinyobwa, ndetse n’ibiciro by’ubwikorezi byiyongereye byatumye amafaranga yifashishwaga mu bikorwa bitandukanye mu gutunganya ibinyobwa agera kuri miliyari 54 Frw avuye kuri miliyari 42 Frw.
Inyungu uruganda Bralirwa rwungutse hakuwemo imisoro asaga miliyari 29,5Frw mu mwaka wa 2023, avuye kuri miliyari 22,5Frw y’inyungu yabonetse mu 2022.
Imibare igaragaza ko umutungo rusange wa Bralirwa Plc wiyongeye ku kigero cya 23.0% , kuko wageze kuri miliyari 191,9 Frw mu 2023 uvuye kuri miliyari 155,9 mu 2022.
Saada Etienne, Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa Plc yavuze ko iri zamuka ryavuye ahanini ku kunoza imikorere.
Yagize ati “Twubakiye ku bikorwa by’intagereranywa byakozwe mu mwaka wa 2022, twagize izamuka mu ngeri zose ahanini biturutse ku kunoza ibyerekeye gutunganya ibinyobwa n’ingamba nziza mu kugena ibiciro.”
“Ibyakozwe mu gucunga neza ibyinjiye, ingamba zo gukoresha ibisubizo bidahenze n’imikorere inoze byatumye ibyo dukora bibyara umusaruro ufatika, nubwo twashoye byinshi ndetse n’ibiciro byazamutse.”
Ubuyobozi bwa Bralirwa buvuga ko mu nama rusange y’abanyamigabane iba buri mwaka izaba ku wa 28 kamena 2024, ariyo bazatangazamo inyungu y’agateganyo igenewe umugabane umwe , ingana na 28,68frw.
Kugeza ubu uruganda Bralirwa Plc ruri mu bigo byegukanye igihembo cy’usora neza mu mwaka wa 2023.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW