Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA cyatangaje ko miliyoni 100 Frw zigiye gusaranganywa abaguzi basabye inyemezabwishyu ya EBM.
Aya mafaranga agiye gutangwa biciye muri gahunda ya Tengamara na EBM, aho Rwanda Revenue Authority isubiza 10% rya TVA umukiriya wasabye fagitire ya EBM.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA kizasaranganya ishimwe ry’arenga miliyoni 100 Frw, aho iri shimwe rizahabwa abaguzi basaga 17,300 basabye inyemezabwishyu za EBM.
Inyemezabwishyu zasabwe n’abakiriya zirenga ibihumbi 100, aho zatanzwe n’abacuruzi batandukanye hirya no hino mu gihugu.
Muri gahunda ya Tengamara umukiriya yiyandikisha kuri telefone ye akanze *800# cyangwa akanyura ku rubuga rwa myrra.gov.rw, maze uko ahawe inyemeza bwishyu agahabwa ishimwe rya 10% ry’umusoro wa TVA ku bicuruzwa yaguze ahagabwa fagitire ya EBM.
Muri iyi gahunda kandi iyo umucuruzi ataguhaye fagitire ya EBM ku bushake cyangwa akaguha idahwanye n’amafaranga wishyuye, iyo umuguzi abimenyesheje RRA ahabwa ishimwe rya 50% ku bihano bicibwa umucuruzi utatanze fagitire ya EBM.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyagaragaje ko iyi gahunda igamije gushishikariza abanyarwanda kugira umuco wo kwaka inyemezabwishyu ya EBM.
INZIRA.RW