Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo haboneke amafaranga Miliyoni 977.9, akenewe muri gahunda yo kuzahura abagore bacuruza imbuto n’imboga bagizweho ingaruka na Covid-19.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome, avuga ko ubushakashatsi bwakozwe muri Kamena na Nyakanga uyu mwaka bwagaragaje ko abagore bacuruza imbuto n’imboga bari mu bagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya Covid-19, bityo bakaba bakeneye gufashwa kwigobotora ibihombo bagize.
Yakomeje agira ati “Nyuma y’ubwo bushakashatsi tugiye gukora ubuvugizi kugira ngo haboneke amafaranga yo kugoboka abo bagore.Kimwe mu bibazo by’ingutu bahuye nabyo ni ukutagira ibikoresho byabugenewe mu kubika neza ndetse no gukonjesha imbuto n’imboga bacuruza, akenshi ugasanga zibangirikiyeho.”
Uyu muyobozi kandi yakomeje avuga ko abo bagore bakwiye no gufashwa kubyaza umusaruro ubutaka bwo mu bishanga buhingwa bukera bugaragara hirya no hino mu mijyi.
Ati “Mu mijyi hari ibishanga bitandukanye bishobora guhingwa bikabyazwa umusaruro, turimo gukora ubushakashatsi dufatanyi n’ikigo k’igihugu gishinzwe ibidukikije n’umujyi wa Kigali ngo turebe niba bimwe muri ibyo bishanga byari byarahumanyijwe bitakongera gutunganywa bikaba byakoreshwa mu buhinzi.
Abagore bo mu mujyi rero bashobora kwishyira hamwe mu makoperative ubundi bagahabwa ibyo bishanga bakabihinga.”
Irakoze Sandrine, umwe mu bagore bacuruza imboga Nyabugogo, yabwiye ikinyamakuru The New Times ko Covid-19 n’ingamba zo kuyirinda byatumye abakiriya n’amasaha yo gukora bigabanuka, bibatera igihombo kinini cyane.
Yagize ati “Imbuto zisigaye zituborana kubera ko abakiriya bagabanutse.Mbere najyaga ncuruza ibiro 30 ku munsi, ariko ubu imbuto zingana gutyo nshobora kumara icyumweru cyose ntarazimara.
Usanga inyinshi zaraboze nkazijugunya.Ndamutse mbonye imashini imfasha kubika neza izo mbuto ntizibore naba ntandukanye burundu n’ibihombo, urebye aho ni ho nkeneye ubufasha.”
Ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bagore 446 bacururiza mu masoko manini yo mu mujyi wa Kigali, Rwamagana na Rubavu.Uretse Covid-19 bagaragaje ko yabahombeje, izindi mbogamizi bagaragaje harimo kutagira aho babika imbuto n’imboga bacuruza, igishoro kidahagije, igiciro gihanitse cy’ubukode bw’aho bakorera, imisoro, ubumenyi budahagije ku gukora ubucuruzi n’ibindi.
Mu myanzuro abakoze ubu bushakashatsi batanga, harimo ko hakenewe kongera ibikorwa remezo byifashishwa mu kuvana umusaruro mu murima kugeza ugeze ku isoko.
Umuyobozi mukuru wa CRS mu Rwanda yakoze ubwo bushakashatsi, Jude-Marie Banatte, avuga ko bagiye kuvugana n’imiryango itandukanye ishobora gutera inkunga uyu mushinga wo kuzahura abagore bahombejwe na Covid-19.
Prof Bayisenge Jeannette, Minisitiri w’ uburinganire n’ Iterambere ry’ umuryango yasabye ko aba bagore bacuruza banahabwa ubumenyi ku bujyanye no kumenyekanisha ibicuruzwa byabo hifashishijwe ikoranabuhanga (Digital marketing) kugira ngo kubona abakiriya biborohere.
Imbuto n’imboga ni kimwe mu byinjiriza igihugu amafaranga menshi.Mu mwaka wa 2019/20 u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 31,788 zinjiza hafi Miliyari 27 z’amafaranga y’u Rwanda.