Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI yatangiye yatangiye gushakira isoko abahinzi b’umuceri nyuma y’amarira n’ibihombo batakaka byo kweza bakabura isoko.
Ibi bibaye nyuma y’uko Perezida Paul Kagame ubwo yakiraga indahiro za Minisitiri w’Intebe n’Abadepite 80 binjiraga mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite yanenga abayobozi barimo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, iy’Ubuhinzi n’Ubworozi na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ku bwo kugenda biguru ntege mu gushakira isoko umuceri mwinshi.
Perezida Kagame yavuze ukuntu bitumvika uburyo amenye ikibazo akimenyeye mu itangazamakuru, aho abahinzi b’umuceri cyane cyane mu karere ka Rusizi batakaga kuri toni z’umuceri bejeje bakabura isoko, ndetse umwe utangiye kwangirikira aho wanitswe.
Ibi byakurikiwe nuko mu karere ka Rusizi inzego zitandukanye zihutiye gushakira isoko umuceri abaturage bejeje ku bwinshi, ndetse mu itangazamakuru biratangazwa ko uyu muceri watangiye kugurwa, ari nako abahinzi babyinira ku rukoma kuko Perezida Kagame yababereye imboni.
Babinyujije ku rubuga rwa X. Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kanama 2024, batangaje umuceri wabonewe isoko, aho bahereye mu karere ka Rusizi.
Bagize bati “MINAGRI iramenyesha abahinzi b’umuceri ko ku bufatanye na East Africa Exchange, EAX yashyizeho uburyo buhamye bwo kugura umuceri wose wese mu gihembwe cy’ihinga cya 2024B ku giciro cyashyizweho.”
Bakomeje bagira bati “Iki gikorwa cyatangiriye i Rusizi kuwa 18 Kanama 2024, kirakomereza mu tundi turere tw’igihugu.”
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko hamaze kubarurwa uri kugurwa ugera kuri Toni 26,322, aho wiganje mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Kayonza, Gasabo, Ruhango, Rwamagana, Gatsibo, Nyagatare, Ngoma, Bugesera, Huye na Gisagara.
MINAGRI yijeje abahinzi ko nta gihombo bazahura nacyo kuko isoko ry’umuceri rihari, ndetse ibiciro bazagurirwaho ari ibyashyizweho na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu ri Kamena 2024.
Ibi biciro byashyizweho bigaragaza ko umuceri udatonoye w’intete ngufi ari 500 Frw, uw’intete ziringaniye 505 Frw, umuceri w’intete ndende ari 515 Frw, naho umuceri wa Basmati ukaba ari 775 Frw.
INZIRA.RW