Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, MINECOFIN yatangaje ko mu Mirenge SACCO 416, igera kuri 94% yamaze kugezwamo ikoranabuhanga ndetse ubu umunyamuryango ashobora kugira uburenganzira kuri konti ye aho ari hose mu gihugu.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Gicurasi 2024, i Kigali hafunguwe ku mugaragaro inama y’iminsi ibiri iri kwigira hamwe uko ibigo by’imari iciriritse byakimakaza ikoranabuhanga.
Ni mu nama ngarukamwaka itegurwa n’Ihuriro ry’Ibigo by’Imari iciriritse, AMIR yabaga ku nshuro yayo ya kabiri “Microfinance Tech Summit.”
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana yagaragaje ko u Rwanda rukataje mu kwimakaza ikoranabahunga mu bigo by’imari iciriritse kuko uru rwego rufite uruhare rukomeye mu gufasha abamikoro make gukorana n’ibigo by’imari.
Minisititi Dr. Uzziel yagaragaje ko 94% by’Imirenge SACCO zimaze guhurizwa hamwe mu ikoranabuhanga.
Yagize ati “Nk’Umurenge SACCO tugeze kuri 94% tuwushyira mu ikoranabuhanga ku buryo Umurenge SACCO ukora kimwe n’ayandi mabanki, abantu nta dutabo, nta mafishi, ku buryo hacye hasigaye 6% turi hafi kurangiza kugezamo ikoranabuhanga.”
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana yanagaragaje ko Ibigo by’imari iciriritse bigira uruhare mu kugeza ku bafite amikoro make kuri serivise z’imari nk’inguzanyo.
Bityo ngo mu rwego rwo kuzifasha kugeza ku bantu benshi serivise z’imari, ikoranabuhanga nicyo gisubizo cyo kugera ku bantu benshi kandi bahendukiwe.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Ibigo by’Imari iciriritse mu Rwanda (AMIR), Jackson Kwikiriza, yavuze ko ari umwanya mwiza wo kwigira hamwe uko serivise z’imari zasanga umuturage ahari kandi adahenzwe.
Ati “Ikigamijwe ni uguhuza abafite iryo koranabuhanga baturutse hirya no hino ku Isi n’isoko ryo mu Rwanda no mu karere, bagaragaze icyo bashobora gukora kugirango bacyemura ikibazo cy’abanyarwanda bakora ingendo ndende, badafite uko bizigamira ndetse bafata inguzanyo mu buryo butinze.”
Yakomeje agira ati “Turashaka ko buri munyarwanda, umwana cyangwa umuntu mukuru azigama icyo afite atavuye aho ari, atishyuye igihumbi (1000 Frw) ngo ajye kuzigama magana atanu (500 Frw).”
Rwambali Elysee, ni umuyobozi w’Umurenge SACCO ya Rwinkwavu mu karere ka Kayonza, aremeza ko guhuriza hamwe imwe mu mirenge SACCO mu ikoranabuhanga byoroheje akazi ndetse umukiriya abasha kumenya buri gikorwa kibera kuri konte ye atavuye aho ari.
Ati “Mbere tugikorera ku mafishi byasabaga kuva kuri guishe kugera ku mucungamutungo ureba buri fishi n’igikorwa cyakoze, ariko ubu ni mu ikoranabuhanga umunsi ukirangira uhita ubona raporo y’umunsi. Umuntu iyo abikuje cyangwa abikije ahita abibona kuri telefone ye, hagira n’igikorwa kibera kuri konte ye ahita abibona.”
Mu 2008 nibwo hatangijwe gahunda yo kugeza muri buri murenge koperative yo kubitsa no kuguriza, Umurenge SACCO, mu rwego rwo korohereza abanyarwanda kubona zirivise z’imari nk’inguzanyo.
Muri uwo mwaka Abanyarwanda 14% bari bagejeje ku myaka y’ubukure nibo bonyine bagerwagaho na serivisi z’imari binyuze mu bigo by’imari biciriritse na za banki. Biciye muri gahunda nk’izi byatumye mu 2020 bagera kuri 93%.
Ni mu gihe mu 2023 Abanyarwanda bitabiraga serivisi z’imari biyongereye bagera kuri 95%.
Kugeza ubu mu Rwanda, umubare w’abakoresha servisi za banki hakoreshejwe telefone wiyongereyeho 18% uva ku bantu 2.444.652 wariho mu kwezi kwa Gatandatu 2022 ugera ku bantu 2.529.108 mu kwezi kwa Gatandatu 2023.
INZIRA.RW