Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yagaragaje ko ingano y’umuriro w’amashanyarazi atakara yagabanutseho 6%, aho umuriro watakaraga wavuye kuri 22% mu 2017 ugera kuri 16% mu 2024.
Byagarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Gicurasi 2024, ubwo hatangizwaga amahugurwa y’abakozi mu nzego za Leta n’iz’abikorera bakora mu bikorwa byo gutanga umuriro w’amashanyarazi.
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo ushinzwe ingufu muri MININFRA, Mugiraneza Jean Bosco, yavuze ko aya mahurwa agamije kwigira hamwe kubungabunga umuriro w’amashanyarazi wangirika cyangwa se upfa ubusa.
Ati “Aya mahugurwa agambiriye guhugura abantu uburyo bwo korondereza umuriro w’amashanyarazi, ukoresha ibikoresho bitwara umuriro muke kandi bikakugeza ku musaruro umwe. Aha turavuga gukoresha za moteri zikoreshwa mu mashini, cyangwa se nka firigo, hari ikoranabuhanga rikoreshwa n’ubundi zikagera ku musaruro wari witezwe.”
Mugiraneza Jean Bosco yavuze ko hari intambwe imaze guterwa mu guhindura imyumvire mu kurondereza umuriro.
Ati “Amatara akoreshwa ubu aronderendeza umuriro ugereranyije n’andi matara yakoreshwaga mbere. Icyo turimo gukora ni ugushyiraho ibipimo ngenderwaho ku matara agomba gukoreshwa, kugira ngo moteri zikoreshwa muri mashini zirondereze umuriro.”
Mu mwaka wa 2017 umuriro utakara ku mashanyarazi wabarirwa ku gipimo cya 22%, ubu bigeze muri 16%, aho hafashwe ingamba zo gukomeza kugabanya amashanyarazi yangirikira mu miyoboro.
Mugiraneza yavuze ko kurondereza amashanyarazi bifasha mu kubungabunga ibidukikije, aho imashini zikoresha mazutu zibyara amashanyarazi zitagikoreshwa.
Ati: “Nk’ubu ziriya moteri zakoreshwaga zibyara amashanyarazi ntabwo tukizikoresha, zirahari zikaba zakwifashishwa mu gihe habayeho ikibazo ariko ubungubu ntabwo tukizikoresha.”
Minisiteri y’Ibikorwaremezo, MININFRA ihamya ko hakiri imbogamizi z’uko ibigo by’abikorera bitanga umuriro n’abakora mu nganda muri za hoteli n’ahandi bakoresha umuriro w’amashanyarazi mwishi, bitarahamya imikoranire ngo bajye bakorana igenzura harebwa umuriro wangirika.
INZIRA.RW