Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI bari gushakira hamwe umuti ikibazo cy’igabanuka ry’umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu nka kawa n’icyayi.
Ni nyuma y’uko mu mwaka ushize wa 2024, umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu ugabanutse nyuma y’imyaka umunani yari ishize Leta y’u Rwanda ishyira imbaraga mu guteza imbere ibi bihingwa.
Imibare ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINICOFIN) yatangajwe biciye mu kigo cy’igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko umusaruro mbumbe w’igihugu mu mwaka wa 2024, ni mu gihe uw’ibihingwa ngengabukungu wagabanutse ku gipimo cya 1%.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, SEBAHIZI Prudence, yagaragaje ko igabanuka ry’uyu musaruro ryatewe n’impamvu zinyuranye zirimo ihindagurika ry’ibihe no guhinga hatimakajwe ikoranabuhanga.
Ati “Hari igihe ibiciro ku isoko bigabanuka, ingano y’ibyavuye mu mirima igasubira inyuma. Iyo ibyo byagurishijwe amafaranga aba ari make kuko igiciro cyaba cyaragabanutse. Ikindi, ingano y’umusaruro igabanuka kubera ko ibihe byahindutse cyangwa uburyo bwo guhinga budakoresheje ikoranabuhanga ndetse hakaba hatarashyirwamo ifumbire ihagije. Hari n’ubwo ubuso bwahingwaga bugabanuka ku mpamvu zitandukanye cyangwa se ibiti nk’ikawa n’icyayi byashaje ntibisimburwe.”
Mu mwaka wa 2017, ubwo hatangiraga gahunda ya NST1, umusaruro wa kawa wari toni zisaga ibihumbi 21,000. Ariko, umwaka wa 2024 wasize uyu musaruro ugeze kuri toni ibihumbi 17,000.
Hirya no hino mu gihugu, abahinzi ba kawa bavuga ko kugabanuka kw’umusaruro biterwa ahanini n’ibiti bishaje, kuko hari nibiti bimaze imyaka irenga 30.
Abahinzi kandi bagaragaza ko kutabona ifumbire yazo bigira ingaruka mbi ku musaruro, hakiyongeraho imihindagurikire y’ikirere.
Bamwe muri bo bati “Nk’ahantu havaga imifuka itanu hasigaye havamo ine cyangwa itatu. ibitumbwe ntago bikura bitewe nuko ntafumbire yabonetse. ikawa wasoroma warashyizeho ifumbire mu kwezi kwa kumi na kumwe cya ukwakumi nabiri ikawa ugasanga irashya ari umuhondo ugasanga ikawa ku munzani naburemere tubone izo ni imbogamizi zikomeye ku muhinzi.”
Ku rundi ruhande, umusaruro w’icyayi mu myaka umunani ishize wariyongereye kuko wavuye kuri toni zisaga ibihumbi 8 ugera kuri toni zisaga ibihumbi 40,000 umwaka ushize, bingana n’ubwiyongere bwa 30.8%. Ibi byatewe ahanini no kongera ubuso buhingwaho hirya no hino mu gihugu.
Abafite inganda zitunganya icyayi bafite gahunda yo kongera ubuso buhingwa bafatanyije na Leta, mu rwego rwo kuzamura umusaruro.
Bagize bati “Turimo gufasha abahinzi kugira ngo bagure imirima y’icyayi yabo. Hari ubwo abaturage batabyumva neza, ariko ubu bafite imirima mito ya hegitari 25 bamaze kuyagura bigera kuri hegitari 302. Uruganda rubakorera ubujyanama kugira ngo barusheho kwagura imirima yabo. Twe ubwacu turimo kwagura imirima. Hari ubutaka Leta yari yaduhaye muri Gishwati, tumaze gutera icyayi kuri hegitari zisaga 292 nazo turimo kuzitaho kugira ngo zizazamure umusaruro w’icyayi winjira hano mu ruganda.”
Mu kiganiro aheruka kugeza ku bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, Minisitiri w’Intebe Dr. Eduard Ngirente yagaragaje ingamba u Rwanda rufite mu guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, harimo n’ibihingwa ngengabukungu.
Yagize ati “Muzi imishinga inyuranye yatangiwe muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi binyuze muri NAEB yo kuvugurura ibiti bya kawa dufite mu Rwanda. Abaturage bakora ubu buhinzi bwa kawa barabizi ko turimo kuvugurura ibiti bya kawa mu Rwanda.”
Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko kawa yinzirije u Rwanda miliyoni zisaga 78 z’amadolari ya Amerika, mu gihe icyayi cyo kinzirije u Rwanda miliyoni zisaga 114 z’amadolari ya Amerika mu mwaka wa 2023-2024.

INZIRA.RW