Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yasabye abacuruzi bafite umuceri ungana na toni 720 wafatiriwe kuwusubiza aho bawuranguye cyangwa se bagashaka abacuruza ibiryo by’amatungo bakawubagurira kuko abantu bo badashobora kuwurya.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Kane, tariki 21 Werurwe 2024, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko abaguze umuceri utujuje ubuziranenge muri Tanzania bafite amahitamo abiri gusa harimo kuwusubiza aho bawuranguye cyangwa kuwugurisha ku bagura ibiryo by’amatungo.
Ngabitsinze yavuze ko muri uyu muceri urenga toni 1000 harimo uwari warahawe icyiciro kitaricyo harimo iyiswe nimero ya mbere kandi ari iya kabiri, gusa wo bawuhaye ibirango byawo wemererwa kujya ku isoko. Ariko undi ntibawemerera kujya ku isoko ahubwo ugomba gusubira aho waranguwe.
Ati “Ni hafi toni zirenga 1000. Ibipimo bigaragaza ko nta nimero [grade] wawuha. Iyo bigeze kuri icyo kigero uba usigaye ari umuceri nyirawo yawusubiza aho yawuguze bakamuguranira cyangwa akawujyana mu biryo by’amatungo kuko ibisigazwa by’umuceri wamenetse cyane ujyanwa mu biryo by’amatungo.’’
Yavuze ko kuri iki cyiciro byabaye ngombwa ko hafatwa ingamba zikwiye mu kurengera umuguzi n’isura y’Igihugu.
Ati “Twe ntitwahimba nimero, umuceri udafite nimero ntiwavuga ngo ndawuha 2,3, waba ukoze amakosa akomeye nk’Igihugu kandi tumaze kubona ko byabaye. Ntiwanavuga ngo ujye kuribwa n’abantu kuko n’iyo waba uribwa, laboratwari ntigaragaza ko uri mu miceri ikwiye kujya mu isoko ngo uribwe.’’
Yagaragaje ko ingamba zafashwe zirimo gusubiza umuceri cyangwa kuwugurisha ukaba ibiryo by’amatungo.
Ati “Icya mbere ni uko umuceri usubizwa aho wakuwe cyangwa icya kabiri bagashaka amasoko mu bantu bafite amatungo kuko wajya mu biryo by’amatungo. Kuwushyira ku masoko yo mu Gihugu ntibishoboka kuko ntufite ubuziranenge bwa nyabwo.’’
Uyu mwanzuro wa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, ufashwe mu gihe hari hamaze iminsi urujijo hibazwa icyo uyu muceri ungana na toni 720 wafatiriwe na RRA urimo uvanwa mu gihugu cya Tanzania uza mu Rwanda uzakoreshwa, cyane ko abacuruzi batahwemye gusaba Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (RRA) guca inkoni izamba.
Gusa ngo isuzuma ryakozwe n’Ikigo gishinzwe gusuzuma Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (FDA), ryatumye hahagarikwa kugurisha toni zigera kuri 720 z’umuceri wavuye muri Tanzania, kuko byagaragaye ko urimo impeke nyinshi zimenetse kandi udakwiriye kuribwa n’abantu uretse kuba wahabwa amatungo.
NIYIKIZA Nichas/INZIRA.RW