Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi batangaje ko hashyizweho ibiciro bishya bigurirwaho amata.
Ni ibiciro bigomba gukurikizwa mu kugura no kugurisha amata hirya no hino mu gihugu, mu itangazo ryashize hanze kuri uyu wa 9 Nyakanga 2024, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) bagaragaje ibiciro bishya bigomba kugenderwaho mu bucuruzi bw’amata.
Aborozi, abayobora amakusanyirizo y’amata, abacuruzi n’inganda ziyatunganya hamwe n’abanyarwanda muri rusange bamenyeshejwe ibiciro bishya bigomba kugenderwaho.
Ibiciro bishya byashyizweho bigaragaza ko igiciro cya litiro imwe ku mworozi ujyanye amata ku ikusanyirizo ari amafaranga 400 Frw. Ni mu gihe kandi igiciro cy’amata ku ikuzanyirizo cyashyizwe ku mafaranga 432 Frw kuri litiro imwe.
Naho ikiguzi cy’ubwikorezi ku mata agemuwe ku nganda, aborozi cyangwa abacuruzi hazakomeza gukurikizwa imikoranire bari basanganwe.
MINICOM na MINAGRI bavuze ko iri tangazo ritareba aborozi basanzwe bafite abaguzi cyangwa isoko ry’amata ku giciro kiri hejuru yicyashyizweho.
Ni imyanzuro yo gushyiraho ibiciro bishya by’amata yafashwe hashingiwe ku busesenguzi bwakozwe na Minisitiri y’Ubuhunzi n’Ubworozi (MINAGRI) ifatanyije na Minisitiri y’Ubucuruzi n’Inganda MINICOM hamwe n’izindi nzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’uruhererekane nyongeragaciro rw’amata.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW