Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Minisitiri Dr. Ngirente yagaragaje ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butarengera umuturage nta kamaro
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Minisitiri Dr. Ngirente yagaragaje ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butarengera umuturage nta kamaro

Marianne
Yanditswe 05/12/2024
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente yagaragaje ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukozwe bugasiga busenyeye abaturage, bubateye indwara cyangwa bwangije ibidukikije nta kamaro kabwo asaba ko hakubahirizwa uburenganzira n’ubuzima bw’abaturage kandi bukarengera ibidukikije.

Ibi byagarutsweho ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ubucukuzi mu Rwanda.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buhutaza abaturage n’ibidukikije ntakamaro kabwo.

Yagize ati “Ntacyo byaba bimaze gucukura amabuye y’agaciro ugasiga usenyeye abaturage b’igihugu, ntacyo byaba bimaze gucukura amabuye y’agaciro ugasiga usenye ibikorwa by’amajyambere byakozwe na guverinoma ndetse n’abaturage, nta n’icyo byaba bimaze gucukura ugasiga uteje indwara mu baturage.”

Akomeza agira ati “Ni ngombwa ko ducukura twubahiriza ibidukikije, twubahiriza ubuzima bw’abaturage b’aho dukorera ndetse n’ibikorwaremezo bihari.”

Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda igamije kwihutisha iterambere, NST2, iteganya ko umusuro w’amabuye y’agaciro uziyongera ukava kuri miliyari 1.1$ ukagere kuri miliyari 2,17$ mu 2029.

Minisitiri Dr. Ngirente yahamije ko kugira ngo ibi bigerweho bisaba ko ubucukuzi bukorwa kinyamwuga kandi hatezwa imbere gahunda zo kuyongerera agaciro imbere mu gihugu.

Ati “Birasaba guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bugakorwa kinyamwuga, bwubahiriza amategeko kandi bukagira icyo bumarira ababukoramo. Turasaba kandi gushyira imbaraga mu kongerera agaciro ibikorerwa imbere mu gihugu kuko iyo bigurishijwe hanze byongerewe agaciro birushaho kugirira akamaro igihugu natwe ababikoramo.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli, na Gazi (RMB), Francis Kamanzi avuga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bugira uruhare mu iterambere ry’abaturage by’umwihariko mu bice by’icyaro aho bukorerwa.

Yavuze kandi ko hari gutezwa imbere ubushakashatsi hagamijwe kureba ahandi hashobora kuboneka amabuye y’agaciro no kongerera ubushobozi laboratwari ku buryo igera ku bipimo mpuzamahanga.

Yagize ati “Rio Tinto yasoje ubushakashatsi mu gihugu cyose ku mabuye ya Lithium n’andi bifitanye isano, bugaragaza ko ayo mabuye ahari mu bice bitandukanye by’igihugu.”

Yahamije ko kugira ngo haboneke laboratwari zishobora gufasha gusuzuma ibigize amabuye y’agaciro yabonetse, hari iyubatswe i Kanombe kandi iri kuzamurirwa ubushobozi.

Ati “Mu rwego rwo gutanga serivisi za Laboratwari iri ku rwego mpuzamahanga, twubatse laboratwari ifasha gupima amabuye y’agaciro i Kanombe. Mu rwego rwo kugira ngo itange ibyangombwa byo ku rwego rwo hejuru, turi kuyongerera ubushobozi kugira ngo izagere ku rwego mpuzamahanga.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubucukuzi, Peteroli, Mine na Gaz, RMB gihamya ko izakomeza gushyigikira abashoramari bazashaka kwinjira ku isoko ry’u Rwanda bashaka kongerera agaciro umusaruro ukomoka ku mabuye y’agaciro.

Kugeza ubu mu Rwanda hari uruganda rwa Luna Smelter Ltd rushongesha gasegereti na Gasabo Gold Refinery rutunganya zahabu zikongerera agaciro umusaruro w’amabuye y’agaciro.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente asanga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro budakwiye kubangamira abatura
Umusaruro w’amabuye y’agaciro mu Rwanda usigaye utunganywa
Minisitiri Dr. Edouard Ngirente ubwo batangiza icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

INZIRA.RW

Marianne 05/12/2024 05/12/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?