Ministiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente yitabiriye inama ya kane ihuza Ibirwa Bito bikiri mu nzira y’Amajyambere iri kubera mu Birwa bya Antigua and Barbuda, ikaba yiga ku gushyiraho inzira igana ku iterambere rirambye.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Gicurasi 2024, nibwo Minisitiri w’Intebe, Dr. Edourd Ngirente yitabiriye iyi nama, aho igomba kuzarangira tariki 30 Gicurasi 2024.
Umuryang w’Abibumbye (UN) wavuze ko muri iki gihe cy’akaga gakomeye Isi irimo, amahirwe agomba gukoreshwa. Muri Antigua na Barbuda, Gicurasi 2024, Umuryango Mpuzamahanga wateranye kugira ngo usuzume iterambere rirambye rya SIDS kandi batange igitekerezo cy’imyaka icumi y’ubufatanye n’ibisubizo byisumbuyeho kugira ngo bagere ku iterambere nyaryo.
Mu ijambo yagejeje ku bayitabiriye muhango wo kuyitangiza ku mugaragaro, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yagaragaje ko ibi bihugu bigizwe n’ibirwa bitoya bifite byinshi bihuriyeho n’ibihugu bidakora ku nyanja.
Gusa agaragaza ko bifite umwihariko wo kugirwaho ingaruka n’ibizazane bishingiye ku ihindagurika ry’ibihe.
Yatangaje ko kugira ngo bigire ubukungu bwihagazeho, ibi bihugu bikwiriye kugirana ubufatanye buhamye, aho yagaragaje ko u Rwanda rwizera ko gushyira hamwe no gufatanya bituma ibihugu bitizanya ingufu.
Yagize ati “Kuri twe kugira ngo dutsinde urugamba rutuganisha ku budaheranwa, dukwiye kuzamura no guhuza ingufu zacu mu bijyanye n’ishoramari. Kugira ngo tubigereho, ibihugu byacu bikwiye kugira uburyo bwo guhanga ibishya mu gushaka ibisubizo, gusangira ubumenyi, kubaka ibikorwaremezo, bishobora guhangana n’ibibazo biterwa n’ihindagurika ry’ibihe.”
Iyi nama ihuza Ibirwa Bito bikiri mu nzira y’Amajyambere, yiga ku gushyiraho inzira igana ku iterambere rirambye.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza muri UN, Li Junhua, yagaragaje ko Umuryango w’Abibumbye ugomba gutera ingabo mu bitugu ibi birwa mu rwego rwo kubifasha kugera ku iterambere rirambye.
Ati “Umuryango w’Abibumbye wiyemeje gushyigikira ibirwa mu gushaka ejo hazaza heza kandi harambye. Bishobora kuba biri kure cyane, ariko ibibazo byabyo ntabwo ari ibyabo gusa ngo bahangane nabyo, ahubwo na twe turahari.”
Ibihugu bito bikiri mu nzira y’amajyambere biri mu bibazo byinshi bitandukanye brimo imihindagurikire y’ikirere, ingaruka z’ubukungu n’imibereho mibi y’icyorezo cya COVID-19, hamwe n’ikibazo cy’imyenda.
Ibi byose byasize icyuho kinini mu isanduku y’ibirwa kandi bisubiza inyuma cyane imbaraga zishyirwa mu gushora imari mu ntego z’iterambere rirambye.
Patrick SIBOMANA/INZIRA.RW