Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente yagaragaje ko hadashowe imari mu buhinzi Afurika izajya itakaza miliyari 200$ z’Amadorali y’Amerika buri mwaka kugira ngo uyu mugabane wihaze mu biribwa, asaba ibihugu gufatanya guteza imbere ubuhinzi.
Ni ubutumwa yagejeje ku bitabiriye itangizwa ry’ibikorwa bibanziriza Inama mpuzamahanga yiga ku kwihaza mu biribwa ku mugabane w’Afurika (ASF Forum) iteganyijwe kuzabera i kigali muri Nzeri 2024.
Mu bitabiriye iki gikorwa cyari gifite insanganyamatsiko “Hanga, ihutisha, zamuka: guteza imbere uruhererekane rw’ibiribwa mu gihe cy’ikoranabuhanga n’ihindagurika ry’ikirere” harimo abahagarariye inzego za Leta, urubyiruko, abikorera n’abafite aho bahuriye n’ibikorwa mu buhinzi biganjemo abo ku mugabane wa Afurikayabereye.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yagaragaje ko umugabe wa Afurika utumiza ibiribwa by’ibanze birimo umuceri, ingano, ibigori, ibishyimbo n’ibindi bifite agaciro ka miliyoni 60$ bitewe no kudashyira imbaraga mu ishoramari ry’ubuhunzi. Anagaragaza kandi ko iyi mibare ishobora kwiyongera mu gihe nta gikozwe.
Ati “Mu gihe kizaza, iyo mibare ishobora kwiyongera ku kigero kiri hagati ya 50-60% cyangwa ikikuba kabiri mu kinyacumi kiri imbere kuko igereranya ryerekana ko hatagize igikorwa mu guteza imbere ukwihaza kwa Afurika mu biribwa, miliyari 200$ buri mwaka zagenda nk’ikiguzi cyo kudafata izo nshingano (gushora imari mu buhinzi).”
Dr. Agnes Kalibata, Umuyobozi w’Ihuriro Nyafurika riharanira impinduka mu buhinzi, AGRA yavuze ko hari gushyirwa imbaraga mu gushishikariza urubyiruko rwa Afurika kugira uruhare mu buhinzi rwifashishije ikoranabuhanga, nk’uko biteganyijwe ko mu mwaka wa 2030 urubyiruko rwa Afurika ruzaba ruri ku isoko ry’umurimo ku mugabane wa Afurika.
Dr. Agnes Kalibata, yanibukije ko abagore aribo benshi mu buhinzi bwa Afurika, bityo badakwiye kwirengagizwa ku ruhare rwabo, ahubwo bagashyirirwaho gahunda zabafasha kongera umusaruro.
Ati ‘‘Muri Afurika abagore bagize hagati ya 50% na 60% by’abakora mu buhinzi, bagira kandi uruhare runini muri gahunda zitandukanye zo kwihaza mu biribwa, ibintu bitari guhabwa agaciro. Ubushakashatsi bumwe kandi bugaragaza ko abagore bahawe amahirwe angana n’ay’abagabo bakongera umusaruro ukomoka ku buhinzi ku kigero kiri hagati ya 20% na 30%, ibyakura mu nzara abaturage bari hagati ya miliyoni 100-150.’’
Inama y’Ihuriro Nyafurika ryita ku Biribwa (AFS Forum) izaba kuva tariki ya 2-6 Nzeri 2024 ibere i Kigali mu Rwanda. Biteganijwe ko izitabirwa n’abantu babarirwa mu bihumbi bitanu (5000) bakora mu bijyanye n’iterambere ry’ibiribwa hirya no hino ku Isi.
NIYIKIZA Nichas/INZIRA.RW