Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yatangiye uruzinduko rw’akazi mu turere twa Burera na Ngororero, akaba yabanje gusura Akarere ka Burera, aho yatangirije igihembwe cy’ihinga cya 2025B ndetse anasura ibikorwa by’iterambere birimo n’uruganda rukora imyenda.
Ku munsi wa mbere w’uru ruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente aherekejwe n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma yabanje gutangiza igihembwe cy’ihinga 2025 B, kuri site ya Rutuku iherereye mu Murenge wa Rusarabuye mu karere ka Burera.
Yakomereje mu Murenge wa Cyanika, aho yasuye ishuri ry’imyuga n’ubumenyi-ngiro rya Cyanika TSS, asobanurirwa ubumenyi buhatangirwa cyane cyane ku rubyiruko ruturuka mu mirenge y’akarere ka Burera ikora ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.
Uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu Karere mu Burera, rwakomereje mu ruganda rukora imyenda ‘Noguchi Holdings’ ruherereye mu Murenge wa Cyanika.
Abakuriye ibikorwa byasuwe na Minisitiri w’Intebe, bavuga ko uru ruzinduko rwabateye imbaraga zo gukomeza gukora ibikorwa biteza imbere abaturage, kuko bashyigikiwe na leta.
Umwe yagize ati “ Uruzinduko rwe ni urw’ikirenga kuko biradufasha n’abaturage babashe gusobanukirwa ko n’ishuri babonye ari iry’agaciro bityo bigatuma bazana abana kwiga aha.”
Undi na we ati “ Uyu munsi uruganda rufite abakozi 400.Bamwe bakora igice cy’amanywa abandi bagakora igice cy;ijoro. Twifuza ko hajyamo abakozi 1000. Urumva ko tugifite abakozi 600 , ubu turimo kwagura, turashaka ko mu mpera z’uyu mwaka twaba dufite abakozi 2000.”
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yabwiye abaturage bo mu Karere ka Burera ko ibikorwa byose by’iterambere bigerwaho ari uko igihugu gifite umutekano, anabasaba gukomeza kuwubangabunga.
Yagize ati “ Mbabwira ko umukuru w’Igihugu abashimira,kandi twemeranya ko ikintu kibanza ibindi byose ni umutekano, ni ukuba uri mu gihugu gituje,uryama ugasinzira, bigatuma bucya ukajya mu kazi kawe kandi ugakora utuje uzi ko nta kintu cyawuhungabanya.”
Akomeza ati “ Umutekano murawufite, mureke tuwubungabunge kandi tuwubyaze umusaruro.”
Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Gatandatu arakomereza mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba.



INZIRA.RW