Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yafunguye ku mugaragaro uruganda rukora amata y’ifu
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Made In Rwanda

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yafunguye ku mugaragaro uruganda rukora amata y’ifu

INZIRA EDITOR
Yanditswe 24/07/2024
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yafunguye ku mugaragaro uruganda rukora amata y’ifu rwa Inyange Industries, aho yasabye aborozi gukora cyane kugirango bakire n’uruganda rubone umusaruro uhagije wo gutunganya.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nyakanga 2024, nibwo Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yafunguye ku mugaragaro uru ruganda rukora amata y’ifu ruherereye mu Karere ka Nyagatare.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yagaragaje ko Leta izi agaciro k’aborozi ndetse idashobora kwemera ko bakora bahomba. Asaba aborozi gukora cyane bakongera umusaruro.

Yagize ati “Turacyakeneye izindi litiro nyinshi, mworore mukire, mwiteze imbere. Duhaze uruganda, duteze imbere n’Igihugu cyacu.”

Yakomeje agira ati “Turishimira ko bizagira uruhare mu kubonera isoko umukamo w’amata. Turasaba n’aborozi kongera umukamo. Kwita ku matungo, tukihaza mu ngo zacu tukabona n’amata ahagije y’uruganda.”

Mukase Françoise ni umwe mu borojwe muri gahunda ya Girinka yagaragaje ko inka yahawe mu mwaka wa 2001 yatumye aba umworozi ndetse abasha koroza n’abandi kandi ubu bose barakataje mu iterambere.

Ati “Inka z’umukamo iyo imwe nayifashe neza sinaburamo litiro 40 ku munsi. Mfite inka 18, iyo nanyweye ngaha n’utunyana simbura nka litiro 120 z’amata ku munsi.”

Umuyobozi w’Uruganda rw’amata y’ifu rw’ Inyange Industries Ltd, Kagaba James, yatangaje ko amata y’ifu rukora azashyirwa ku isoko bidatinze kuko habanje gushakwa ibyangombwa by’ubuziranenge.

Ati “Amata y’ifu aya mbere turayagurisha muri iki cyumweru. Igiciro kugeza ubu, dufite amata atandukanye. Ikilo kimwe kibarirwa ku madolari 3,5. Kariya gafuka kari mu mafaranga arenga ibihumbi 100 Frw.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare, Kayitare Godfrey, yashimiye Leta yabafashije gukora ubworozi bugezweho ndetse no kubona isoko ryizewe kandi rihoraho.

Yagize ati “Nk’aborozi turanezerewe, duhembwa kabiri mu kwezi, buri minsi 15 ni bwo tubona amafaranga.’’

Uru ruganda rwuzuye rutwaye miliyoni 54$, rwatanze imirimo ku basaga 270. Uru ruganda rw’amata y’ifu ruherereye i Nyagatare, rufite kandi ubushobozi bwo gutunganya amata angana na litiro ibihumbi 650 ku munsi.

Byitezwe ko ku mwaka uru ruganda ruzajya rutanga toni 15,000 z’amata y’ifu, ni ukuvuga toni zibarirwa muri 40 ku munsi.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edourd Ngirente niwe wafunguye uruganda rw’amata y’ifu i Nyagatare
Ni ibirori byari byitabiriwe n’abayobozi batandukanye
Minisitiri Ngirente yasabye aborozi kongera umukamo
Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya amata angana na litiro ibihumbi 650 ku munsi

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 24/07/2024 24/07/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?