Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente yitabiriye inama ngarukamwaka yiga ku ishoramari rirambye mu macumbi aciriritse, aho bateraniye i Kigali.
Ni Inteko Rusange ya 43 ihuje abafatanyabikorwa mu bijyanye no kubonera amacumbi aciriritse abatuye Afurika.
Iyi nama yiswe Afrique Shelter ihuriza hamwe abafite aho bahuriye n’iri shoramari, aho bigira hamwe uko bacyemura ingorabahizi z’ikibazo cy’amacumbi aciriritse muri Afurika. Ni mu gihe abatuye imijyi itandukanye muri Afurika uko bwije nuko bucyeye bagorwa no kubona aho kurambika umusaya kubera ikibazo cy’ubukode buhanitse ku macumbi.
Iyi nama ibere mu Rwanda, mu gihe igihugu kihaye intego yo kubaka amacumbi menshi aciritse biciye mu mishinga itandukanye nka Bwiza Reverside Homes” umushinga biteganyijwe ko bitarenze 2026 uzaba ufite inzu zisaga 8,000 ziciriritse, naho mu 2033 zikagera ku 40,000, aho muri zo 70% zizaba zihendutse.
Ibi bijyana nuko u Rwanda rushaka kubaka inzu nibura 150,000 mu rwego rwo kugera ku ntego y’inzu miliyoni 5.5 mu mwaka wa 2050.
Guverinoma kandi yagennye hegitari 1.100 mu gihugu hose zirimo hegitari 890 ziri mu Mujyi wa Kigali zizashyirwaho amazu aciriritse.
Kuri ubu hubatswe inzu zirenga 1,692 mu mishinga itandatu muri Kigali n’imijyi iyunganira. Ni mugihe indi mishinga itatu izatanga inzu 9,000 irimbanyije.
INZIRA.RW