Polisi y’u Rwanda yijeje umutekano usesuye mu imurikagurisha ry’uyu mwaka Expo 2024, ivuga ko aho riri kubera hari abapolisi bashinzwe kuhacungira umutekano ku manywa na n’ijoro, aho bacunga umutekano w’abantu n’ibyabo ndetse bakaba barafashe n’ingamba zo kurinda ko habaho inkongi y’umuriro.
Ibi byagarutsweho nyuma y’uko kuwa 30 Nyakanga 2024, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yatangizaga ku mugaragaro iri murikagurisha ry’uyu mwaka “Expo 2024”
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yavuze ko umutekano washyizwemo imbaraga muri Expo 2024 ndetse no mu muhanda cyane kubera iri murikagurisha imodoka mu muhanda ziziyongera cyane cyane mu mihanda igana ahabera imurikagurisha.
Ati “Umutekano hano witaweho, dufite abapolisi birirwa hano ndetse bakanaharara bashinzwe gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo mu gihe bahari no mu gihe badahari, ikindi dufite umwihariko wo gucunga niba hari inkongi yaba muri iyi Expo, hano hari imodoka ihari igihe cyose yazimya umuriro mu gihe habaye inkongi.”
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof. Ngabitsinze Jean Chrysostome, atangiza ku mugaragaro Expo 2024 yavuze ko uyu mwaka urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga bahawe urubuga kugira ngo nabo bagaragaze uruhare rwabo mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no kubatera ingabo mu bitugu.
Yakomeje agira ati “Turifuza ko rwose abanyamahanga baza ari benshi kandi bagahabwa agaciro kuko kuva mu mahanga ukazana imari yawe hano ukayicuruza, ni ikintu gikomeye cyane.”
Expo ya 2024 yitabiriwe n’abamurika ibikorwa byabo 442 barimo 329 baturuka hirya no hino mu gihugu n’abagera ku 119 baturutse mu bihugu byo hanze y’u Rwanda biganjemo inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi, imyenda, abatanga serivisi n’ibindi.
Ku munsi abantu barenga ibihumbi 5,000 nibo binjira ahari kubera imurikagurisha rya 2024.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW