Ikigega Mpuzamahanga cy’imari, IMF cyatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamukaho 7% muri uyu mwaka wa 2024, ndetse mu mwaka utaha wa 2025 uyu muvuduko ugabanuke ugere ku kigero cya 6.5%.
Nk’uko bikubiye muri raporo ya IMF, berekana ko ubukungu bw’ibihugu bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, buzakomeza kuzamuka ku kigero cya 3.6% muri 2024, bunakomeze kuzamuka ku muvuduko wa 4.2% mu mwaka utaha wa 2025.
Regional Economic Outlook, iyi raporo izwi cyane yerekana ko ibihugu bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara n’u Rwanda rurimo, bikomeje kugorwa cyane no gukora amavugurura agamije kuzamura ubukungu bwabyo, nyuma y’igihe bwarahungabanye bikomeye.
Umuyobozi muri IMF ushinzwe iterambere rya Afurika, Abebe Aemro Selassie, avuga ko urugendo rw’aya mavugurura rutanga icyizere ariko ku rundi ruhande hari imbogamizi zikomeye zirimo kugora cyane iterambere ry’ubukungu bw’uyu mugabane.
Ati “Ibibazo bya politiki ndetse n’igitutu cya rubanda, ukwiyongera k’ubukene bukabije, ikiguzi gihenze cyo kubaho, no kubura amahirwe yo gutera imbere.”
Akomeza agira ati “Ibi byose bikomeje gushyushya imitwe y’abategetsi b’ibihugu bya Afurika, bikabangamira ishyirwa mu bikorwa ry’aya mavugurura. Mu gukemura ibi bibazo byose bikomeye, biragaragara ko abafata ibyemezo bafite akazi gakomeye cyane mu gushyira ku mu nzani ibikorwa byose bikenewe mu gushyira mu bikorwa aya mavugurura. Mu guteza imbere izamuka ry’ubukungu, bakwiye kugabanya ubusumbane mu nzego z’ubukungu, ibi bikaba bigamije gushyigikira no kubaka amavugurura mu nzira ya rubanda no mu nzira ya politiki.”
Abebe Aemro Selassie, asobanura ko kugira ngo aya mavugurura yo kuzamura ubukungu bwa Afurika agerweho, hakenewe kunoza imiyoborere hagamijwe kubaka icyizere cyo kugenzura umutungo wa leta, kongera imbaraga mu bikorwa byo gufasha abatishoboye no gushyiraho uburyo bwihariye mu itumanaho n’ubujyanama bw’impuguke.
Muri rusange raporo ya IMF y’uku kwezi yibanda ku miterere y’ubukungu bwa Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, itanga icyizere ko ubukungu bwa Afurika buri kuzahuka gahoro gahoro.
Iyi raporo yerekana ko ubukungu bw’ibi bihugu, buzakomeza kuzamuka ku kigero cya 3.6% muri uyu mwaka wa 2024, bunakomeze kuzamuka ku muvuduko wa 4.2% mu mwaka utaha.
INZIRA.RW