Minisitiri w’Intebe akaba umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu mwaka wa 2050, Umunyarwanda azaba yinjiza $12,485 ku mwaka ni ukuvuga arenga miliyoni 16 Rwf.
Ibi byiyongeraho ko ubushomeri buzaba buri munsi ya 5%, ndetse imyaka yo kubaho ikazaba ari 73.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, ibi yabitangaje kuri uyu uyu wa Mbere tariki 9 Nzeri 2024, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu iri imbere NST-2.
Ni gahunda yatangiranye n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025, ikazageza mu mwaka wa 2029, aha akaba ariho yagaragarije intumbero igihugu gifite mu rwego rwo kubaka ubukungu buhamya, no kugira igihugu gifite ubukungu bwo hagati.
Iyi gahunda ikaba yaremejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki 23 Kanama 2024, muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame.
NST2 yubakiye ku nkingi eshanu z’ingenzi zirimo guhanga imirimo, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ireme ry’uburezi, kurwanya igwingira n’imirire mibi no kwimakaza imitangire myiza ya serivisi.
Iyi gahunda ya Guverinoma yubakiye ku byagezweho muri gahunda ya mbere y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST1), hagamijwe gushyira mu bikorwa Icyerekezo 2050 kigamije guteza imbere u Rwanda.
Ku buryo Abanyarwanda bose bazagira imibereho myiza n’iterambere rirambye nk’uko byasobanuwe na Dr Ngirente.
Yagize ati “Iki cyerekezo rero kigamije guteza imbere u Rwanda ku buryo Abanyarwanda bazagira iterambere rirambye bityo bakagira n’imibereho myiza.”
Dr Ngirente yavuze ko mu 2050, Abanyarwanda bazaba bafite ikizere cyo kubaho kugeza ku myaka 73, ndetse n’ubushomeri ntiburenge 5%.
– Advertisement –
Ati “Twifuza ko ku mpuzandengo, umuturage w’u Rwanda azaba ashobora kwinjiza $12.485 ku mwaka, mu 2050. Ibyo rero biradusaba imbaraga nyinshi kugira ngo tuzabigereho mu 2050, ariko ni icyerekezo twihaye tugomba kubigeraho.”
Dr Ngirente yemera ko ibyo biyemeje bizagerwaho.
Yagize ati” Impamvu twemera kandi ko ibi byose tuzabigeraho ni uko twamaze kubona ko iyo Abanyarwanda dushyize hamwe tugakorera hamwe, tugakurikira umurongo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aba yaduhaye ibyo dushaka tubigeraho.”
Dr Ngirente yavuze ko kandi mu myaka itanu iri imbere, abaturage bazagezwaho amazi meza, hubakwe inganda z’amazi, amazi agezwe mu mashuri, mu mavuriro, ibigo bitandukanye n’inyubako z’ubucuruzi, ko ibi bizagerwaho kuko hazavugururwa imiyoboro isanzweho y’amazi.
Mu bindi byagarutsweho cyane cyane muri NST-2 nuko hazongerwa umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, aho umusaruro uziyongera ku kigero cya 50% muri iyi myaka itanu, ndetse ibihingwa nk’ibigori, ibirayi n’ibishyimbo, u Rwanda ntiruzaba rucyenera kubitumiza mu mahanga.
Ni mugihe kandi kugeza mu 2029 hazahangwa imirimo 1,250,000, aho buri mwaka hazajya hahangwa imirimo mishya 250,000 mu rwego rwo kurandura ubushomeri mu rubyiruko.
INZIRA.RW