Mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB) rwasohoye amabwiriza avuguruye agenga ubukerarugendo na serivise zibushamikiyeho.
Itangazo rikubiyemo ayo mabwiriza mashya ryashyizweho umukono n’umuyobozi wungirije wa RDB Zephanie Niyonkuru, riha ikaze ba mukerarugendo baturutse mu mahanga n’ab’imbere mu gihugu, mu gusura mu bikorwa by’ubukerarugendo aho biri hose mu gihugu, ariko rikabibutsa ko bagomba gucunganwa n’amasaha yagenwe yo guhagarika ingendo (18:00h).
Icyakora kuri ba mukerarugendo bari busure ibikorwa bibasaba igihe kinini nko muri za Parike z’igihugu, RDB yababwiye ko bashyiriweho uburyo bwo kuborohereza kubona impushya zibemerera kurenza amasaha yagenwe, kugira ngo bakore ubukerarugendo bwabo bitonze, nta kibirukansa.
Muri ayo mabwiriza mashya kandi harimo kuba abashyitsi baza muri za hoteli bagomba kubanza kwerekana icyemezo kitarengeje iminsi irindwi cyerekana ko batanduye Covid-19.
Resitora na café yaba izihariye cyangwa izo mu mahoteli zisabwa kujya zikurikirana ko abakozi bazo bipimishije Covid-19 nibura buri minsi cumi n’ine (14), kandi zigatanga serivisi ku bakiriya bafata ibyo bakeneye bakabijyana (take away services).
Iryo tangazo ryasohowe na RDB rivuga ko by’umwihariko Resitora zo mu mahoteli, abacumbitse muri hoteli cyangwa se abaje mu nama muri izo hoteli bashobora kuzifatiramo amafunguro, ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Rikomeza rivuga ko hoteli zemerewe kwakira inama ariko zitarengeje 30% by’ubushobozi bwazo kandi abitabiriye iyo nama bose bagomba kuba bafite icyemezo cyerekana ko batanduye Covid-19, kandi icyo cyemezo kikaba kitarengeje iminsi irindwi.
Naho ku bijyanye n’ubwogero (Piscines) n’inzu z’imyitozo (gym), RDB yibukije ko zikomeje gufunga, icyakora abacumbitse muri hoteli bo bakaba bemerewe kubikoresha.
Aya mabwiriza mashya asohotse nyuma y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki 30 Nyakanga 2021, aho umwe mu myanzuro yayo wavugaga ko ubukerarugendo mu gihugu imbere bwemerewe gukomeza.
Ayo mabwiriza biteganyijwe ko azongera kuvugururwa tariki ya 15 Kanama 2021.