Ikigo Equity Group Holdings Plc, ari nacyo gicunga Equity Bank Rwanda imaze kwigarurira isoko ry’imari mu Rwanda cyatangaje ko cyungutse arenga miliyari 300 Frw mu mezi atandatu ya mbere ya 2024.
Nyuma yo kwishyura imisoro n’ibindi byakoreshejwe Equity Group yungutse miliyari 29,6 z’Amashilingi ya Kenya ni ukuvuga arenga miliyari 302 Frw) aho habayeho izamuka rya 12% ugereranyije n’umwaka washize wa 2023.
Raporo y’iki kigo igaragaza ko umutungo wayo wazamutseho 6% ugera kuri miliyari 1,750 z’Amashilingi ya Kenya, mu gihe imari yabikijwe muri banki z’iki kigo yazamutseho 11% igera kuri miliyari 1,300 z’Amashilingi ya Kenya.
Bagaragaza kandi ko 49,7% by’umutungo wabo wose wihariwe n’amashami yayo yo hanze ya Kenya, ndetse ubwo bucuruzi bwo hanze y’iki gihugu bwihariye 50,2% by’inyungu yose yungutse mbere yo kwishyura umusoro.
Ibi bituma Ikigo Equity Group Holdings Plc iba mu bigo by’imari bikomeye ku mugabane w’Afurika, ndetse kikaza ku mwanya wa kabiri ku isi mu bifite izina riremereye, aho babarirwa abakiliya barenga miliyoni 20.
Ishoramari ryakozwe na Ikigo Equity Group Holdings Plc, na ryo ryaratumbagiye rigera mu gaciro k’arenga miliyari 459 z’Amashilingi.
Umuyobozi Mukuru wa Equity Group Holdings, Dr. James Mwangi yagize ati “Bijyanye n’uko uwo mutungo ushobora kuvamo amafaranga yo mu buryo bwihuse wagiye wiyongera, ikigo cyakomeje kuzamura ubushobozi bwacyo hagabanywa imyenda gifite, aho cyishyuye inguzanyo ya miliyari 75 z’Amashilingi ya Kenya ku nyungu ziri hejuru.”
Imari y’abanyamigabane muri icyo kigo yazamutseho 13% igera kuri miliyari 220 z’Amashilingi ya Kenya, bizamura ubushobozi bw’ikigo bwo gufasha abikorera binyuze muri gahunda yo kuzahura ubukungu izwi nka ‘Africa Resilience and Recovery Plan.’
Ariyo mpamvu bakoze ishoramari no mu bindi bikorwa birimo nk’ubwishingizi, kugira ubushobozi buyifasha kubyaza umusaruro amahirwe ari ku isoko. Ikigo Equity Group Holdings Plc iherutse kweguna imigabane yose ya Cogebanque yo mu Rwanda.
Inyungu yinjijwe ku nguzanyo Equity Group batanze na yo yazamutseho 22%, igera kuri miliyari 84,8 y’Amashilingi ya Kenya, ivuye kuri miliyari 69.8 z’Amashilingi ya Kenya.
Ibyo kandi byatumye inyungu yahawe abakiliya ku mafaranga babikije muri banki na yo izamukaho 30%, bingana na miliyari 30,4 z’Amashilingi ya Kenya ugereranyije na miliyari 23,4 z’Amashilingi ya Kenya.
Kugeza ubu amashami ya Ikigo Equity Group Holdings Plc mu Karere yihariye 43% by’ibyinjijwe. Ayo mashami kandi yihariye 47% by’inguzanyo zose iki kigo cyatanze n’inyungu ingana na 51% nyuma yo kwishyura umusoro.
Ku rundi ruhande Ikigo Equity Group Holdings Plc yazamuye amafaranga yo kwifashisha mu guhangana n’ibihombo bituruka ku nguzanyo zatanzwe agera ku kigero cya 35%, ibingana na miliyari 8,5 z’Amashilingi ya Kenya.
Imigabane y’iki kigo na yo yakomeje kuzamura gaciro, umugabane umwe winjije Amashilingi ya Kenya 7,6 bivuye ku Mashilingi 6,7.
Ubu Ikigo Equity Group Holdings Plc yamaze guhabwa uruhushya rwo gutanga ubwishingizi bw’ibindi bintu nk’inzu imodoka n’ibindi byiyongera ku bw’ubuzima yari ifite.
Imibare igaragaza kandi ko 84% by’ibikorwa by’ihererekanya ry’amafaranga byakorewe ku mbuga z’ikoranabuhanga z’iki kigo, aba-agent bakiharira 9%, abakoresha ATM biharira 2% mu gihe abagana amashami y’icyo kigo bo ari 3%.
Ikigo Equity Group Holdings Plc kandi iherutse gushyirwa mu bigo bikomeye ku Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Nairobi.
Ni ikigo kibumbatiye ibigo by’imari bitandukanye byaba mu Rwanda, muri Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ahandi.
INZIRA.RW