Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, cyatangaje ko imisoro yakusanyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/24 yazamutseho 12%, kuko amafaranga yakusanyije mu misoro ari Miliyari 2,619 Frw.
Ni imibare yatangajwe kuri uyu wa Gatatu na Komiseri Mukuru wa RRA, Ronald Niwenshuti, wagaragaje ko iki kigo gifite intego yo kugera ku rwego rwo guhaza ingengo y’imari ya Leta ku kigero cya 54% azaturuka mu misoro mu 2024/25.
Ibi Umuyobozi Mukuru wa RRA yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru aho yagaragaje ko mu mwaka w’imari wa 2023/2024 intego iki kigo cyari cyihaye cyo gukusanya imisoro yagezweho ku kigero cya 99.3% ihwanye na miliyari 2,637 Frw, aribyo bishimangira iyi nyongera ya 12%.
Ni inyungu, Komiseri mukuru wa RRA, Ronald Niwenshuti, avuga ko ahanini ku musaruro w’ikoreshwa ry’inyemezabuguzi zifashisha ikoranabuhanga za EBM.
Fusa Ronald Niwenshuti agaragaza ko iyi ari n’intambwe yo kwishimira ku byagezweho mu rwego rw’imisoreshereze mu myaka 30 ishize, aho yagaragaje ko kuva mu mwaka 1998 iki kigo gishinzwe inyungu y’amafaranga ava mu misoro yavuye kuri Miliyari 68 akagera kuri Miliyari 2,619 Frw, ndetse kuri ubu uru rwego rukaba rutanga umusanzu ungana na 51.2% by’ingengo y’imari yose ya Leta.
Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, kandi yagaragaje ko hakomeje kurebwa uburyo bwafasha abaturage kuba bagabanyirizwa imisoro batanga.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyatangaje ko gifite intego yo kuzakusanya umusoro ungana na Miliyari 3,061.2 Frw, uzaba uhwanye na 54.3% by’ingengo y’imari yose, aho binateganyijwe ko umusoro ku maruro mbumbe w’Igihugu uzagera kuri 15.8% mu mwaka utaha wa 2024/2025.
Ibiteganywa mu 2024/2025
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, RRA yahawe intego yo gukusanya miliyari 3,061.2 Frw, bihwanye na 54% by’ingengo y’imari ya miliyari 5,690.1 Frw.
Niwenshuti yakomeje ati “Nubwo hari intambwe ikomeye yatewe, hari byinshi bigikeneye gukorwa kugira ngo ibi bikorwa byose duteganya bizabashe gushyirwa mu bikorwa. Ariko mu mikoranire myiza isanzwe hagati yacu n’abafatanyabikorwa, ndahamya ko intego dufite tuzazigeraho.”
RRA yiyemeje kuzamura iyubahirizwa ry’inshingano zo gusora, yibanze ku gufasha abasora kuzuza inshingano zabo zo kumenyekanisha no kwishyura umusoro, no gukorana n’inzego byagaragaye ko zitubahiriza neza inshingano zo gusora, hakaganirwa ku bibazo bibangamiye iyubahirizwa ry’inshingano zabo.
Harimo no gukomeza gukoresha uburyo bugezweho mu gusesengura ibyateza ingorane mu isoresha, no guhuza amakuru hagamijwe gutahura ibibazo biri mu kubahiriza inshingano zo gusora.
Harimo kandi abatumiza mu mahanga ibicuruzwa birimo ibibazo mu kubahiriza inshingano zo gusora, cyangwa abatumiza ibicuruzwa mu bihugu bitubahiriza neza inshingano zo gusora, kimwe n’abunganira abasora muri za gasutamo.
Niwenshuti yakomeje ati “Kugira uruhare mu bikorwa bibangamira inshingano zo gusora neza bikwiye gufatwa nk’ibindi byaha byose, kuko bibangamira ubukungu bw’igihugu n’iterambere muri rusange. Nk’uko mubizi, ushobora kugira uruhare mu kurwanya ibyaha bifitanye isano n’imisoro n’indi migirire idakwiye, mu buryo butatu: kutagira aho uhurira nabyo, kubyamagana; no gutanga amakuru ku bagira uruhare muri ibyo bikorwa binyuranyije n’amategeko.”
Yavuze ko igikomeye muri iyi misoro yakusanyijwe atari amafaranga, ahubwo ari icyo aba azakora, byaba ibikorwa by’iterambere, umutekano, ubuzima n’ibindi.
INZIRA.RW