Abacuruzi b’abanyaburayi bagize ihuriro rya European Business Chamber of Rwanda (EBCR) berekanye ko mu myaka itanu ishize bakoze ishoramari mu Rwanda rifite agaciro ka miliyoni 302 z’amayero, arenga miliyari 410 Frw.
Ibi byatangarijwe mu nama yahuje abagize iri huriro, ahanashimangiwe amahirwe ahari yo gushora imari mu Rwanda.
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra, yagaragaje ko ishoramari bakora rikomeza kwiyongera kuko rizamuka buri munsi.
Ati “Guhura ni urugendo rwo kongera ibyo mukora mu gihugu, mukagaragarizwa amahirwe, mukungurana ibitekerezo ndetse mugasangira n’amahirwe y’ishoramari ahari. Kuri EU, urugaga rw’abikorera ni urufunguzo rw’iterambere kandi nibyo dushyize imbere.”
Yagaragaje ko kandi EU yiteguye gukomeza kugirana imikoranire n’u Rwanda muri gahunda z’iterambere rirambye.
Imibare ya EBCR yerekana ishoramari bakora mu Rwanda buri mwaka binjiza n’ibura arenga miliyari 18 z’amayero. Biteganyijwe ko arenga miliyari 520 Frw azashorwa n’ibigo by’imari by’abanyaburayi.
Iri shoramari ry’abanyaburayi mu Rwanda rimaze gutanga akazi ku bantu 5,235 aho 95% ari abanyarwanda.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’iri huriro, Johanna Sandberg, yemeza ko gushora imari mu Rwanda ari amahitamo meza, bityo bifuza kuzamura umubare w’abashoramari.
Ati “Ndatekereza ko u Rwanda ari ahantu heza ho gushora imari by’umwihariko kubigo bito. Mu gihe ubona utahaza isoko rya Afurika muri rusange ushobora guhera mu Rwanda. Ni igihugu gitekanye, kigendera ku mategeko, cyorohereza mu gutangiza ishoramari kigatanga urubuga kuri buri wese.”
Yakomeje ati “Ibyo tubona ni uko abashoramari bagenda biyongera buri mwaka, icyo dukora ni ukugira ngo nibagera mu Rwanda banogerwe n’urubuga bakoreramo. Ubu dufite ibigo 100 turifuza ko umwaka utaha byaba 150 bikorera mu Rwanda.”
Umwe mu bashoramari bakorera mu Rwanda uri mu batangije BBOX, Laurent Van Voucke iherutse gushyira icyicaro cyayo gikuru mu Rwanda, yemeza ko bahisemo u Rwanda kuko ari igihugu giha amahirwe buri wese kandi gifite umutekano.
Ibigo by’imari bitandukanye bikorera mu Rwanda byagaragaje ko byishimira gukorana n’aba bashoramari nk’aho Abijuru Christian ushinzwe ubucuruzi muri I&M Bank Rwanda Plc yavuze ko bishimira gukorana n’abashoramari umunsi ku wundi mu rwego rwo guharanira iterambere, yerekana ko ahakiri imbogamizi habyazwa amahirwe y’ishoramari ku babyifuza.
Philippe Watrin umuyobozi ushinzwe ishoramari mu rwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB we yerekanye ko bakomeje kunoza ibijyanye n’ishoramari bakora kugira ngo rirusheho kubyara umusaruro
European Business Chamber of Rwanda (EBCR) igizwe n’ibigo 180, birimo 100 by’abanyaburayi, 40 by’abanyarwanda na za ambasade 17 zo ku mugabane w’u Burayi.
NIYIKIZA Nichas/INZIRA.RW