Mudacumura Fiston, ni umwe muri ba rwiyemezamirimo bakiri bato babasha gutsindira amasoko y’amafaranga menshi, binyuze mu ikompanyi yashinze yitwa Mudacumura Publishing House Ltd.
Uyu mugabo w’imyaka 30, avuga ko n’ubwo amaze kugera ku ntambwe ishimishije, intangiriro ye itari yoroshye na gato kuko yinjiye mu bucuruzi azunguza ikarito.
Kuba umuzunguzayi yabikuyemo umugisha
Mu kiganiro yagiranye na Inzira.rw, Mudacumura yahishuye ko igitekerezo cyo kwikorera cyatangiriye mu mujyi wa Butare, abifatanya n’amasomo yigaga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Yatangiye acuruza imiti y’amenyo ya Aloe Vera, akayipakira mu ikarito akayishakira abakiriya mu mujyi wa Butare.
Avuga ko byabanje kumutera ipfunwe, kuko muri uwo mujyi yazunguzagamo ikarito yari azwi cyane, bitewe nuko yari umwe mu bahanzi bagaragaraga mu bitaramo byahuzaga imbaga muri kaminuza.
Ati “Amasaha ya nimugoroba mvuye mu ishuri naragendaga ngafata ikarito nkajya kuzunguza mu mujyi no mu isoko, nabanje kujya ngira isoni ntinya ko nahura n’abantu banzi bakanseka nk’umuntu w’umuhanzi, ariko nkavuga nti aho kugira ngo mburare nacuruza.”
Yakomeje agira ati “Ibyo icyo byanyigishije ni ukumenya gucuruza no kutagira isoni igihe cyose ufite intego yo kwiyubaka mu bijyanye n’umufuka.”
Nyuma amaze kurangiza kaminuza mu ishami ry’indimi n’itangazabitabo, Mudacumura ngo yagarutse iwabo mu mujyi wa Kigali.
Nk’uko bigendekera benshi mu bakirangiza amashuri, yagerageje gusaba akazi henshi ariko ntiyakabona, aza kubona ikompanyi yakoraga ibijyanye n’ibitabo bamuha akazi ko kubizunguza mu mujyi wa Kigali abishakira abakiriya.
Ubunararibonye yakuye i Butare mu kuzunguza ikarito ngo bwaramufashije cyane, aratinyuka akajya azenguruka akomanga ku bipangu by’abantu cyangwa ibindi bigo ababaza niba bagura ibitabo.
Aka kazi k’ubuzunguzayi karamuhiriye, akajya agurisha ibyo bitabo akajya ahembwa 10/100 by’amafaranga yinjije, nyuma babonye akora neza batangira kumuha umushahara uhoraho.
Nyuma y’imyaka ibiri akorana n’iyo kompanyi, kubw’ibyago bye yaje guhomba ifunga imiryango yongera kwisanga mu bushomeri.
Yagize ati “Ubwo nari nsigaranye amahitamo abiri ari yo gusubira ku isoko ry’umurimo nkajya gushaka akazi cyangwa kwikorera.
Burya rero amahirwe ya mbere aba mu kazi ni abantu, naje kugisha inama abantu twari twarahuriye muri ako kazi nakoraga, bantera akanyabugabo ntangira kwikorera,”
Intangiriro y’urugendo rwo kwikorera
Uyu mugabo kuri ubu ufite umugore n’umwana umwe, yakomeje avuga ko mu myaka ibiri yari amaze muri ako kazi yari yarabashije kumenya neza imiterere y’isoko ry’ibitabo mu Rwanda n’uko bategura inyandiko zipiganira amasoko.
Ati “Nahise ntangiza ikompanyi, abantu bakoranaga na ya kompanyi nakoreraga yahombye bambera beza bakajya bampa ibiraka, ndetse n’abo twitwa ko turi abakeba ku isoko bakajya bampa ibiraka nzamuka ntyo.”
Ashimira cyane abacuruzi bagiye bamugirira icyizere bakamuha serivise batamwishyuje mbere kuko nta mafaranga yabaga afite, akazishyura yayabonye.
Ikompanyi Mudacumura Publishing House Ltd kuri ubu ni imwe mu zikomeye mu ruganda rwo kwandika no gucuruza ibitabo mu Rwanda.
Mudacumura avuga ko yageze ku rwego rwo kubona amasoko arengeje Miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda kandi akayakora neza cyane.
Yahawe ibihembo bya rwiyemezamirimo w’indashyikirwa
Kubera gukora kinyamwuga, Mudacumura yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye nk’indashyikirwa, ati “Hari nk’icyo nahawe na Banki ya Kigali muri gahunda yitwa Urumuri Initiative nka rwiyemezamirimo w’indashyikirwa, giherekejwe n’inguzanyo itagira inyungu.
Hari n’ibyemezo by’ishimwe nagiye mpabwa n’imishinga itandukanye twakoranye.Gusa hari n’andi mahirwe nagiye mbona ashingiye ku mikorere myiza nk’aho maze kujya mu bihugu birenga 8 hirya no hino ku isi muri gahunda zo kumurika ibitabo cyangwa gutanga ibiganiro mu nama zitandukanye.”
Avuga ko mu ntumbero ze yifuza kwagura ikompanyi nye, ikagera ku rwego rwo guha akazi abantu nibura 1000.
Agira inama urubyiruko yo kuticara ngo bumve ko akazi kazabizanira, ahubwo bagaharanira kwishakamo ibisubizo igihe akazi kabuze bakakihangira kandi bakirinda kugira akazi binemfaguza ngo karasebye.
Ibitabo bya Mudacumura bicuruzwa mu Rwanda no mu mahanga