Koperative Muganga Sacco yatangaje ko kubufatanye na Banki itsura amajyambere mu Rwanda BRD, hagiye gutangwa miliyari 1.5 Frw azafasha abanyamuryango kubona inguzanyo zibafasha kubaka amacumbi binyuze muri gahunda ya Gira Iwawe.
Ni inkunga igamije guteza imbere imibereho myiza y’abanyamuryango ba Muganga Sacco bagorwaga no kubona inguzanyo zo kwiyubakira inzu.
Ni nyuma y’uko mu mwaka wa 2024, koperative Muganga Sacco yarushijeho kunoza imitangire y’inguzanyo, aho byazamutse ku kigero cya 42%, umutungo wiyongera ku kigero cya 11%, naho inyungu izamuka ku kigero cya 140%.
Perezida w’Inama ya Muganga Sacco, Dr. Filbert Muhire yavuze ko kubufatanye na BRD amafaranga agera kuri miliyari 1.5 Frw azagurizwa abanyamuryango mu rwego rwo kubafasha kubona amacumbi yabo bwite.
Dr. Muhire yagize ati “Turabamenyesha ko ubusabe bwacu bwamaze kwemerwa, kandi turishimira ko ubu Muganga Sacco igiye kubona ubushobozi bungana na miliyari 1.5 Frw ku gikorwa cyo kubaka kugira ngo abanyamuryango bagire amacumbi.”
Binyuze muri iyo nkunganire, umunyamuryango wa Muganga Sacco ashobora kubona inguzanyo iri hagati ya miliyoni 40 Frw na miliyoni 60 Frw yishyurwa mu gihe kingana n’imyaka 15 ku nyungu nto cyane ugereranyije n’andi mabanki y’ubucuruzi.
Abanyamuryango ba Muganga Sacco bishimira ibyo bamaze kugeraho binyuze mu nguzanyo, aho bamwe bavuga ko bibafasha guteza imbere ubuzima bwabo mu buryo butandukanye.
Umwe muri bo yagize ati “Iyo ufashe inguzanyo uyifata ku nyungu nto ugereranyije n’andi mabanki. Njye ku giti cyanjye nakuye inguzanyo muri Muganga Sacco, mbona ko nafashe umwanzuro mwiza kuko yabashije gutuma niteza imbere mu bucuruzi.”
Akomeza agira ati “Ntiwabaho utunzwe n’umushahara gusa; ayo navanye muri Sacco nayaguzemo inka, kandi ndishimira ko iki gikorwa cya ‘Gira Iwawe’ gifasha abanyamuryango kubona amacumbi ku nyungu nto cyane kandi mu buryo bushoboka.”
Kugeza mu mpera za 2024, Muganga Sacco yari ifite abanyamuryango 12,744, intego ikaba ari uko hagati ya 2025-2027, 90% by’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima bazaba ari abanyamuryango ba Muganga Sacco.

INZIRA.RW