Diyosezi ya Kabgayi yungutse hoteli yo ku rwego rw’inyenyeri eshatu ya Lucerna Hotel igiye kurabagiza no gutengamaza abagenda mu mujyi wa Muhanga.
Ni hoteli yubatse mu kagari ka Gahogo, umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, aho yamaze gutangira gutanga serivise za hoteli z’inyenyeri eshatu.
Iyi hoteli ije yiyongera ku zindi za Diyosezi ya Kabgayi cyane cyane izubatse mu mujyi wa Muhanga nk’umwe mu mijyi yunganira Kigali.
Uyu mujyi wakunzwe kuvugwaho kutagira amahoteli na resitora bigezweho, mu rwego rwo korohereza abawugana kubona serivise zirimo amacumbi, resitora, utubari n’ibindi biri ku rwego rw’abiyubashye. Ni muri urwo rwego hakozwe ishoramari ririmo kongera ibikorwaremezo by’amahoteli ndetse diyosezi ya Kabgayi nayo ntiyasigaye.
Ku itariki ya 18 Gashyantare 2025, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB rwahaye icyemezo Lucerna Hotel cyo kuba ku rwego rwa hoteli z’inyenyeri eshatu, ni nyuma y’igihe bakorera ku cyemezo cy’agateganyo cyo gutanga serivise za hoteli.
Lucerna Hotel ije yiyongera ku bindi bikorwa by’ishoramari Diyosezi ya Kabgayi ifite cyane cyane mu mujyi wa Muhanga, aho basanganywe hoteli ya Saint-Andre Kabgayi nayo imaze igihe itanga serivise za hoteli ku rwego rw’inyenyeri eshatu.

