Mu gihe abagenda n’abatuye mu mujyi wa Muhanga bagaragaza ubuke bw’amahoteli, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yasabye abashoye imari mu mahoteli kuba bandebereho muri serivise inoze.
Ibi byagarutsweho kuwa 4 Werurwe 2025, ubwo Guverineri Kayitesi Alice yifatanyaga n’ubuyobozi bwa Hoteli yitwa Lucerna ya Diyosezi ya Kabgayi kwishimira inyenyeri eshatu bahawe na RDB.
Mugunga Jean Baptiste umwe mu bazi neza umujyi wa Muhanga mu karere ka Muhanga, avuga ko ubuke bw’amahoteli muri uyu mujyi bukiri inzitizi nubwo hari intambwe imaze guterwa.
Yagize ati “Icyo twakangurira abashoramari ni ukongera umubare w’amahoteli bakagera ku rwego rushimishije.”
Mugunga Jean Baptiste akomeza avuga ko kuba nka Hoteli Lucerna igeze kuri uru rwego rwo guhabwa Inyenyeri eshatu, bifite icyo bivuze mu Iterambere ry’igihugu no mu rwego rwo korohereza ba mukerarugendo n’abandi bagenda mu Mujyi wa Muhanga.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice Uyobora Intara y’Amajyepfo, ashimira Diyosezi ya Kabgayi ku bikorwa bizamura Imibereho myiza ndetse n’ubukungu by’abaturage, ari naho ahera asaba abakora mu rwego rw’amahoteli kurushaho kunoza serivise batanga.
Ati “Icya mbere dusaba ni ukwita kuri serivisi, kwita kuri serivisi itangwa igatangwa neza kandi yihuse bijyanye no kunoza isuku.”
Kayitesi agaragaza ko hari igihe u Rwanda rwakira ibirori bikomeye nk’amarushanwa y’amagare abayitabiriye bagahitamo kurara mu mahoteli y’i Kigali bitewe nuko nta handi bafite, atanga umukoro ku bashoramari wo kuzamura urwego rw’amahoteli mu mujyi wa Muhanga no mu ntara y’Amajyepfo muri rusange.
Umushumba wa Disyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Ntivuguruzwa Balthazar yabuze ko ibyo bamaze kugeraho mu rwego rw’amahoteli ari urugendo batangiye kandi bazakomeza kuyubaka kugira ngo ive ku nyenyeri eshatu igere kuri enye cyangwa eshanu.
– Advertisement –
Yagize ati “Iki ni ikivi twushije ariko turakomeza kuyongerera ubwiza tunoze na serivisi duha abayigana.”
Musenyeri Ntivuguruzwa avuga kandi ko abakiliya iyo bitaweho aribo batuma Hoteli arushaho kumenyekana.
Kugeza ubu mu ntara y’amajyepfo urwego rw’amahoteli ruracyari hasi kuko uretse amahoteli abiri yo mu Karere ka Huye muri iyi Ntara ariyo amaze guhabwa inyenyeri enye.

INZIRA.RW