Itumbagira ry’ibiciro ku masoko rikomeje kuba inzitizi no gukoma mu nkokora ab’amikoro make, aho mu kwezi kwa Kamena byiyongereyeho 7%.
Ni mugihe muri Gicurasi 2025, ibiciro byari byiyongereyeho 8,2% mu byaro.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, cyatangaje ko ibiciro ku isoko byiyongereyeho 7% muri Kamena 2025, ugereranyije na Kamena 2024.
Iyi mibare igaragaza igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu kwezi kwa Kamena 2025, yatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Nyakanga 2025.
Mu kwezi kwa Kamena 2025, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 7% ugereranyije na Kamena 2024 mu gihe muri Gicurasi 2025 byari byiyongereyeho 6,9%.
Igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi.
Muri Kamena 2025, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 8,7%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 3,6%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 4,4% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 17,8%.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda cyatangaje ko ugereranyije Kamena 2025 na Kamena 2024, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 6,6%.
Ugereranyije Kamena 2025 na Gicurasi 2025, ibiciro byagabanutseho 0,2%. Iri gabanuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 1,5%.
Mu bice by’ibyaro, muri Kamena 2025, ibiciro byiyongereyeho 9,2% ugereranyije na Kamena 2024.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Kamena 2025 ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 11,6%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 9% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 13,7%.
Ugereranyije Kamena 2025 na Gicurasi 2025, ibiciro byiyongereyeho 0,1%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 2,6%.
Mu buryo bwa rusange, ibiciro bikomatanyirijwe hamwe (mu mijyi no mu byaro), muri Kamena 2025, ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 8,3% ugereranyije na Kamena 2024.
Mu kwezi kwa Gicurasi 2025 ibiciro byari byiyongereyeho 7,7%.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Kamena 2025 ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 10,7%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 8,8% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 15,9%.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda cyatangaje ko ugereranyije Kamena 2025 na Gicurasi 2025, ibiciro bitahindutse mu bice by’ibyaro.
INZIRA.RW