Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda cyagaragaje ko ibiciro byo mu mijyi mu Rwanda byazamutse ku gipimo cya 4,2% mu kwezi Werurwe 2024.
Iri zamuka ry’ibiciro ryiyongeye bitewe nuko ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongeyeho 2,5% muri Werurwe 2024, ndetse ibiciro by’ubwikorezi byazamutse ku kigero cya 14,8%.
Ugereranyije na Werurwe 2023 na 2024 ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu by’iyongeye 5,8%, mu gihe muri Ugereranyije Werurwe 2024 na Gashyantare 2024, ibiciro byiyongereyeho 1,1%.
Iyi mibare ijyanye n’ibiciro byo mu mijyi, igaragaza ko iri tumbagira ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 0,6% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 6,2%.
Muri Werurwe 2024, ibiciro mu byaro byagabanutseho 1,7% ugereranyije na Werurwe 2023. Ibiciro ku masoko yo mu byaro muri Gashyantare 2024 ho byari byiyongereyeho 2,1%.
Bimwe mu byatumye ibiciro bigabanuka mu kwezi kwa Werurwe 2024, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 6,6%.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW