Ibikorwa byo kubaka uruganda rutunganya umusaruro w’igihingwa cy’urumogi mu karere ka Musanze bigeze kuri 70%.
Ni imirimo yo kurwubaka biteganyijwe ko izaba yageze ku musozo muri Nzeri 2024.
Uru ruganda rwatangiye kubakwa nyuma y’uko muri Kamena 2021 hasohotse Iteka rya Minisitiri ryerekeye urumogi n’ibirukomokaho.
Itegeko rigena ibigo n’ahandi hantu hakorerwa ibikorwa bijyanye no guhinga, gutunganya, gukwirakwiza no gukoresha urumogi n’ibirukomokaho; itangwa ry’uburenganzira bwo kubikora n’amabwiriza y’umutekano agomba kubahirizwa.
Mu 2023 Urwego rw’Iterambere, RDB, rwagaragaje ko ruteganya gushishikariza abantu gushora imari mu buhinzi bugezweho bw’urumogi aho rwari rukeneye nibura ishoramari rya miliyari 19 Frw.
Ikigo cya mbere cyabonye uruhushya rwo gutunganya urumogi n’ibirukomokaho mu Rwanda ni King Kong Organics, KKOG, aho cyahawe uburenganzira n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, iki kigo kikaba cyaremerewe kubyaza umusaruro igihinga cy’urumogi mu gihe cy’imyaka itanu.
KKOG ivuga ko yiyemeje gushora miliyoni ya 10$ (arenga miliyari 13 Frw) mu bikorwa byo kugura imashini, kubaka uruganda, kwishyura imishahara y’abakozi, gutanga ingurane z’ubutaka bw’ahari kubakwa urwo ruganda, gutumiza imbuto z’urumogi zihinduriwe uturemangingo n’ibindi.
Umuyobozi wa KKOG, Rene Joseph yabwiye The New Times ko byari biteganyijwe ko urwo ruganda rusozwa kubakwa muri Gicurasi 2024 ariko bitinzwa n’uko hari hakenewe umuhanda ugera neza aho ruherereye.
Yagize ati “Imirimo yo kubaka uru ruganda igeze kuri 70% ndetse twiteze ko mu cyumweru cya mbere cya Nzeri 2024 ruzaba rwuzuye rwose.”
Uyu muyobozi yavuze ko ibikorwa byo kuvana amavuta muri icyo gihingwa bazabifashwamo na leta yiyemeje gutanga miliyoni 3$ (arenga miliyari 3,9 Frw).
Icyakora igice kinini cy’ayo kizajya cyoherezwa mu mahanga. Iki kigo giteganya ko byibuze kizajya gisarura ibilo 5000 by’iki gihingwa cyerera amezi hagati y’ane n’atandatu kuri hegitari.
RDB yamaze gutanga hegitari 35 z’ubutaka bwo mu Karere ka Musanze ku bashoramari batanu bagaragaje ubushake bwo kubyaza umusaruro icyo gihingwa.
Guverinoma y’u Rwanda kandi yiyemeje gushyira ibikorwa remezo nk’imihanda, inzitiro ku hazakorerwa ubwo buhinzi n’ibindi.
Izatanga kandi n’ibirimo za camera z’ubugenzuzi hirindwa ko urumogi rwakwirakwizwa mu baturage, ndetse n’amashanyarazi azakenerwa muri ibyo bikorwa.
Ni ibikorwa bikomeje gushorwamo imari cyane kuko nko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024 RDB yari yateganyije miliyoni 700 Frw mu mushinga mugari wo guhinga urumogi, ndetse muri uyu wa 2024/2025 uru rwego rwateganyije miliyari 2 Frw.
Impamvu y’iryo shoramari ryagutse ni uko urumogi ari imari ishyushye, bigateganywa ko uruhinzwe kuri hegitari rushobora kwinjiza arenga miliyoni 10$, ugereranyije n’ibihumbi 300$ bishobora kuva ku ndabyo zahinzwe kuri ubwo buso nka kimwe mu bihingwa na byo biba byihagazeho.
Ibyinjijwe bivuye ku rumogi biteganyijwe ko 2024 izarangira bifite agaciro ka miliyari 64,74$. Biteganyijwe ko ubwiyongere bw’ako gaciro buri mwaka buzaba buri kuri 3,01%, aho nko mu 2029 ako gaciro kazaba kageze kuri miliyari 75$.
INZIRA.RW