Mu mujyi wa Musanze mu Kagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, zimwe mu nyubako za Hotel Muhabura zibasiwe n’inkongi y’umuriro, ibyari birimo birakongoka.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024, inyubako za hotel Muhabura zirimo igice cy’igikoni, bar, restaurant, ibyumba 5 n’ububiko. Ibyari birimo byose birashya birakongoka kugeza ubwo Polisi Ishami rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi y’umuriro ryatabaye rikawuzimya utari wafata n’izindi nyubako.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yavuze ko umuriro wamaze kuzima ariko ko batari bamenya icyateye iyi mpanuka kuko hatangiye iperereza.
Ati “Icyateye inkongi y’umuriro ntikiramenyekana. Hatangiye iperereza ku cyateye inkongi y’umuriro. Ibyahiriyemo biracyabarurwa agaciro kabyo ntikaramenyekana.”
Yakomeje agira ati “Ubutumwa duha abaturage ni ukwirinda ikintu icyo aricyo cyose cyaba nyirabayazana y’impanuka y’inkongi y’umuriro kuko itwara ubuzima bw’abantu ndetse igatera ibihombo. Turabasaba kandi gushyira ubucuruzi bw’abo mu bwishingizi.”
N’ubwo icyateye iyi nkongi y’umuriro kitaramenyekana, amakuru atangwa n’abari muri iyi Hoteli Muhabura avuga ko iyi nkongi y’umuriro yaturutse mu gice cy’igikoni. Agaciro k’ibyatikiriye muri iyi nkongi ntikaramenyekana.
Hotel Muhabura ni umwe mu mahoteli akomeye cyane mu Karere ka Musanze ndetse ifite n’uburambe muri uyu mwuga kuko yatangiye gukora mu 1954, imyaka 70 yose ikaba ishize ikora nka hoteli.
INZIRA.RW