Ku nshuro ya 20 mu karere ka Musanze abana b’ingagi bagiye kwitwa amazina nk’uko byemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda, RDB.
Ni umuhango biteganyijwe ko uzaba tariki 18 Ukwakira 2024, ukabera i Kinigi mu karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru.
Ni abana b’Ingagi bavutse kuva muri Nzeri umwaka ushize wa 2023, aho bazahabwa amazina mu muhango ugiye kuba ku nshuro ya 20, ku wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024.
Biteganyijwe ko uyu muhango uzitabirwa n’abaturutse impande zose z’Isi biganjemo ibyamamare n’abayobozi mu nzego zifite aho zihuriye no kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.
Nk’uko bitangazwa n’Urubuga rwa Visit Rwanda rutangaza ko iki gikorwa kiba kigamije gushimira abaturiye Pariki uruhare bagira mu kuyisigasira, kubungabunga ingagi, gushimira abazitaho mu buzima bwa buri munsi ndetse n’abaza kuzisura muri rusange.
U Rwanda nka kimwe mu bihugu bisiganye ingagi zo mu misozi, uyu muhango unagamije no kurushaho kuzibungabunga kuko ziri mu zikurura ba mukerarugendo batari bake buri mwaka, ndetse abaturiye Pariki y’Ibirunga babyungukira byinshi birimo amadevize basigirwa.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB rutangaza ko kuva mu mwaka wa 2005, abana b’ingagi 397 aribo bamaze kwitwa amazina kuva uyu muhango watangira gukorwa buri mwaka.
RDB, igaragaza kandi ko mu mwaka ushize wa 2023 u Rwanda rwinjije agera kuri miliyoni 620 z’amadolari y’Amerika mu rwego rw’Ubukearugendo z’ingana n’izamuka rya 36% ugereranyije na Miliyoni 500 z’Amadorali ya Amerika uru rwego rwari rwinjije mu 2022.
Abantu basuye ingagi bangana na 2% by’abasuye u Rwanda muri rusange, aho amafaranga yo gusura pariki y’ibirunga ariyo yabaye menshi kuko yihariye hafi 30% by’amafaranga yose yinjiye avuye muri serivisi zirebana n’ubukerarugendo.
INZIRA.RW