Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Musanze: Urukwavu yahawe n’umuvandimwe rwamugize umuhinzi w’imboga n’imbuto w’umwunga
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Rwiyemezamirimo

Musanze: Urukwavu yahawe n’umuvandimwe rwamugize umuhinzi w’imboga n’imbuto w’umwunga

INZIRA EDITOR
Yanditswe 22/07/2024
Share
SHARE

Tuyizere Gregoire ukora umwuga w’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto mu murenge wa Nyange, akarere ka Musanze ashimangira ko umusaruro abona mu buhinzi  akora abikesha gukora umwuga awukunze kandi akaba  inshuti nibyo akora.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na INZIRA.RW, Tuyizere yagaragaje ko yatangiye gukora umwuga w’ubuhinzi mu 2015 akirangiza kwiga amashuri yisumbuye, aho yatangiriye mu buhinzi bw’ibinyomoro na tungurusumu mu mwaka wa 2016 ndetse kugeze uyu munsi ni ko kazi kamubeshejeho.

Tuyizere Gregoire yavuze ko ibyo ageraho byose mu buhinzi akora abikesha kuba inshuti n’umwuga yihebye.

Ati “ikintu cyose waba ukora ugomba kugikora ufite intego, noneho ukaba inshuti nacyo, ubu ndi inshuti n’ikinyomoro ndetse n’ibindi bihingwa mpinga. Umwuga ukora wukore uwitayeho, uwusure kenshi, uwushyireho amaboko nibyo bizaguha  umusaruro ufatika.”

“Mpinze hegitari 5 z’ibinyomoro hakaba harimo ibiti by’ibinyomoro ibihumbi  15 biramutse byeze neza mu gihe cy’imyaka 2 buri giti cyakwera ibiro bisaga 40 kugira ngo bigerweho nuko ngomba kwita cyane ku byo nahinze nkabiha umwanya nkabyitaho.”

Guhinga ibinyomoro bimuha umusaruro ugaragara

Tuyizere ahamya ko igishoro yatangije mu buhinzi bwe cyaturutse ku rukwavu yahawe na murumuna we.

Ati “Nashoye miliyoni 15 frw mu buhinzi bw’ibinyomoro nubwo yose atari ayanjye, ariko kugira ngo ngere aho ngeze uyu munsi mbikesha kuzigama duke duke kuko amafaranga nafasheho bwa mbere nayakuye mu rukwavu nari narahawe na parrain (pale) wa murumuna wanjye.”

“Murumuna wanjye yantanze korora noneho parrain we amuha urukwavu rurororoka ndamusaba ampaho rumwe, ndarureka rurabyara rurororoka, noneho nkajya ngurisha inkwavu nkagura inkoko, nazo zakororoka nkazigurisha nkagura ihene n’intama, nazo zabyara nkazigurisha nkagura inka gutyo gutyo.”

“Ibyo byose nabikoze ndi umunyeshuri kuko mu rugo hari mu cyaro byari byoroshye kubikora ndi no kwiga. Nsoje amashuri byose narabigurishije nyashora mu buhinzi bw’ibirayi mu 2015, gusa naje guhomba mbivamo mpita jya mu buhinzi bw’ibinyomoro na tungurusumu mu mwaka wa 2016.”

Tuyizere yavuze ko kandi mu buhinzi bwa tungurusumu yahereye ku biro 30 abifashemo ideni kuko icyo gihe nta bushobozi yari afite ariko uyu munsi wa none amaze gutera intambwe ifatika.

Agira ati “Natangiriye ku biro 30 none ubu mpitse hegitari 2 za tungurusumu  nkaba narateyemo toni imwe n’igice 1.5 y’imbuto za tungurusumu nini, gahunda yo kuzitaho kuva zitewe kugeze zeze zizantwara asaga miliyoni 9 frw nakoze ibikenerwa byose ngo zizere neza.”

Tuyizere agira inama urubyiruko ko rutagomba gutekereza igishoro kiri hejuru ahubwo ko bagomba guhera kuri bike bafite bakabyitaho, kuko nibyo bigeza benshi kuri byinshi.

Ati “Umwana ukiri muto hari igihe areba umuntu wubatse etaje akumva ashaka kuyubaka kandi ntibyakunda kuko uwabikoze biba byaramutwaye igihe, niyo mpamvu urubyiruko n’abandi muri rusange batagomba gupfusha igihe ubusa.”

“Bike buri muntu afite agomba kwiga kugira ibyo azigamamo kuko ibyo wazigamye nibyo wuririraho ugera kuri byinshi. Ikibazo si urushoro ahubwo ikibazo ni ugushaka kugera kuri byinshi kandi ntacyo ufite cyo guheraho, urugero nkanjye nahereye ku rukwavu nahawe nk’impano ngenda nzamuka gake gake. nk’urubyiruko rero make dufite tureke kuyangiza tuyakoreshe ibiri ngombwa.”

Mu gihe urubyiruko rwatinyuka rugakoresha bike rufite rubibyaza umusaruro, ibi bikazagabanya umubare munini w’abato bataka kuba mu bushomeri.

Tuyizere Gregoire asaba urubyiruko gukoresha neza bike bafite

Tuyizere Gregoire ahinga na tungurusumu

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 22/07/2024 22/07/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?