Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwatangaje ko umushinga wa Miliyari 1,1 wo kubaka agakiriro k’aka karere ugeze ku kigero cya 98%, bakaba bizeye ko mu minsi mike kazatangira gukorerwamo.
Aka gakiriro gafite ubushobozi bwo kwakira abantu 1000, ariko nk’uko ubuyobozi bw’akarere bubisobanura ngo hamaze kwiyandikisha abagera kuri 694 biganjemo urubyiruko.
Abiyandikishije gukorera muri ako gakiririro abenshi ni abafite imishinga mito n’iciriritse ijyanye n’ubugeni n’ubukorikori, bari basanzwe bakorera hirya no hino mu mujyi wa Musanze.
Rucyahanampuhwe Andrew, umuyobozi w’ako karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yavuze ko ubwo aka gakiriro kazaba katangiye kubyazwa umusaruro ubushomeri buzagabanuka, kandi byongere imirimo idashingiye ku buhinzi n’ubworozi.
Yagize ati “Kazadufasha kuzamura imishinga mito n’iciriritse yo mu Karere, kongera umubare w’abakora imirimo idashingiye ku buhinzi n’ubworozi gusa, kurengera ibidukikije no kuzamura ubukungu muri rusange.
Iki ni icyiciro cya mbere hateganyijwe n’icya kabiri kizaba gifite aho kumurikira ibikorwa byabo n’ibiro byo gukoreramo. Icyo dusaba abazahakorera ni ugukora imishinga iramba, kongera ubunyamwuga no kurushaho kongera urwego rw’amasoko n’agaciro k’ibyo baba bakoze.”
Bamwe mu baturiye aka gakiriro bavuga ko kaje gakenewe cyane, kuko iyo bakeneraga gukoresha ibikoresho bitandukanye by’ubukorikori byabasabaga kujya mu mujyi wa Musanze, ariko aka kuba kubatse mu nkengero ngo bizabavuna amaguru.
Aka Gakiriro ka Musanze kubatswe mu Murenge wa Cyuve mu Kagari ka Bukinanyana, ni mu nkengero z’Umujyi wa Musanze ariko biteganyijwe ko uyu mujyi wunganira Kigali uzahagukira.
Kubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Musanze n’Ikigo cy’Ababiligi Gishinzwe iterambere (Enabel).
Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwemeza ko imirimo yo kukubaka igeze ku gipimo cya 98%, kuko imirimo isigaye ari ijyanye n’isuku no gusoza imihanda izafasha abazagakoreramo n’abakagana.
Very interesting details you have mentioned, regards for posting.Raise your business