Mutoni Jean D’amour yashimiwe n’umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II kubera ibikorwa bye byo guteza imbere ba rwiyemezamirimo bakiri bato mu Rwanda.
Uyu musore aha amasomo ba rwiyemezamirimo bakiri bato abafasha gushyira mu bikorwa ibitekerezo by’imishinga yabo binyuze mu muryango udaharanira inyugu yashinze afatanyije n’abandi, witwa Act of Gratitude [AOG].
Mu 2015 Mutoni Jean d’Amour yahawe igihembo n’Umwamikazi Elizabeth II cya Queen’s Young Leaders Award, gihabwa umuyobozi mwiza wabashije guhindura sosiyete ye.
Kuri iyi nshuro Umwamikazi yamushimiye ku bw’intambwe yateye yo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo, rukiteza imbere kandi rukanateza imbere n’abandi kuko iyo mirimo ifasha urundi rubyiruko kubona akazi.
Iryo shimwe Mutoni yariherewe mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga yari yahuje urubyiruko ruba mu bihugu biri mu muryango witwa “The Queen’s Commonwealth Trust”, rwabashije kuzana impinduka muri sosiyete rutuyemo, rubitewewemo inkunga n’uwo muryango.
Iyi nama yari yitabiriwe n’urwo rubyiruko rwo mu Rwanda, Ubwongereza, Maldives na Guyana yitabiriwe n’Umuyobozi w’uwo muryango, Nicola Brentnall ndetse yanatumiwemo Umwamikazi Elizabeth, aho yeretswe ibyo urwo rubyiruko rwagezeho n’icyo imiryango rwashinze iri gufasha sosiyete yabo.
Ubwo yamurikaga ibyo yagezeho, Mutoni Jean D’Amour yagize ati “Abantu baza hano [muri AOG] bafite ibitekerezo gusa, bagasohokamo bagiye gutangira imishinga ibyara inyungu.”
Yakomeje agira ati “Mfite urugero rw’umwe mu rubyiruko nshaka kubereka nyakubahwa [Umwamikazi Elizabeth]. Nina yatangiye muri porogaramu yacu mu 2019, ajya gutangira umushinga we mu byerekeye ubuhinzi, none mu cyumweru gishize yashimiwe kuri televiziyo y’igihugu kuko yahaye imirimo urubyiruko rurenga 80 mu myaka ibiri gusa.”
Umwamikazi Elizabeth II yaramushimiye cyane ati “Ni byiza cyane kuba warabashije kuzana impinduka mu bantu […] urakoze kubidusangiza.”
Mutoni yashinze uyu muryango Act of Gratitude [AOG] mu 2011 afatanyije na bagenzi be biganaga muri kaminuza y’u Rwanda, bagamije gufasha abatishoboye, impunzi, abarwayi n’abandi bababaye.
Magingo aya AOG ni umuryango umaze gukomera, ukaba wibanda ku bikorwa byo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo.
Imibare itangwa n’uyu muryango igaragaza ko umaze gufasha imishinga irenga 222, yagize uruhare mu guhangira imirimo urubyiruko rurenga 637.