Abacuruzi, aborozi n’abandi bakora imishinga itandukanye bo mu murenge wa Kivumu, akarere ka Rutsiro bashimangira ko kwisunga Sacco Tuzigamire abacu Kivumu byatumye igishoro cyabo cyiyongera.
Bamwe mu baganiriye na INZIRA.RW bavuze ko mbere bataragana Sacco amikoro yari ntayo ariko ubu biteje imbere ndetse bakomeje urugendo rw’iterambere.
Sibomana Jackson avuga ko yatangiye acuruza amandazi na capati mu ndobo, nyuma bamugira inama yo kujya kwaka inguzanyo muri Sacco kuko yari afite impano yo gucuruza, ndetse Sacco imuha inguzanyo y’ibihumbi 50, 000Frw none ubu asigaye aranguza amandazi.
Ati “Inguzanyo ya mbere nafashe muri sacco yari ibihumbi 50,000frw muri 2013, ubu ngeze kuri Miliyoni 5 Frw z’inguzanyo. Nacuruzaga amandazi, capati n’isambusa mu ndobo, ariko aho natangiriye gufata inguzanyo ibintu byarahindutse igishoro kiriyongera n’inyungu iraboneka, ubu nkora imigati n’amandazi nkaranguza abandi.”
“Inzu mbamo nayiguze mu mafaranga nungutse mu bucuruzi nkora, ubu ndi kubaka uruganda rwo gukoreramo ibikorwa byanjye byo gukora imigati y’ubwoko bwose. Imashini nkoresha naziguze mu nyungu nakuye mu nguzanyo ya Sacco nafashe.”
Baritegera Emmanuel amaze imyaka irenga 13 abitsa akanaguza muri sacco Tuzigamire abacu Kivumu ahamya ko inguzanyo yagiye afata muri Sacco zatumye ibikorwa bye byaguka.
Ati “Muri 2021 nibwo nafashe indi nguzanyo ya miliyoni 10 Frw tugiye kuyikoresha umushinga w’ubworozi bw’ingurube n’ibindi bikorwa bijyanye n’ubuhinzi, ubu uwo mushinga umbyarira inyungu uko bukeye n’uko bwije.”
Yakomeje agira ati “Mbere ntaragana sacco narimfite ingurube enye nazo zitari iza kijyambere ariko uyu munsi wa none mfite ingurube zirenga 29 za kijyambere. Ngiye kuzigurisha imwe bampa amafaranga ari hagati y’ibihumbi 400 Frw na 500 Frw urumva ko sacco yamfashije gutera imbere.”
Atanga ubutumwa kubataratinyuka “Ndashishikariza abaturage kugana Sacco kuko nta muntu watinyuka kukuguriza miliyoni 10, ariko sacco irayaguha, niyo mpamvu umuntu ushaka gukora agatera imbere akwiriye kugana sacco Tuzigamire abacu Kivumu.”
Ku rundi ruhande, Baseme Annonciata avuga ko inguzanyo yafashe muri sacco yamufashije kurihira abana amashuri kandi bararangije ubu nabo bibeshaho.
Ati “Inguzanyo nafashe muri sacco yatumye abana banjye biga, ubu nabo bibeshaho, ikindi sacco yamfashije kubaka inzu yo gukodesha abandi, ubu nayo imbyarira inyungu. Niyo mpamvu nshishikariza abandi bagore kugana sacco kugira ngo nabo biteze imbere kandi bagere ku byo bifuza.”
Umucungamutungo wa Sacco Tuzigamire abacu Kivumu, Hakizimana Epimaque yashimangiye ko iterambere ry’abanyamuryango hamwe ni rya Sacco Tuzigamire abacu Kivumu rigaragazwa n’ubwiyongere bwabayigana kuva mu mwaka wa 2009 kugeza ubu mu 2024.
Ati “Sacco Tuzigamire abacu Kivumu yatangiye 2009 itangirana n’abanyamuryango 135, uyu munsi tugeze ku banyamuryango 12,848. Iyi mibare y’abanyamuryango igaragaza intambwe ikomeye tumaze gutera.”
Hakizimana yibukije abagana Sacco Tuzigamire abacu Kivumu ko ari ngombwa kwishyura inguzanyo neza mu gihe bayihawe ndetse bakongera umwete mu kugana Sacco
Ati “Ndasaba abanyamuryango dukorana gukomeza kwitabira ibikorwa bya Sacco byo kubitsa no kubikuza, kandi bakitabira no kwaka inguzanyo muri Sacco ariko bakishyura inguzanyo neza ku gihe, kugirango zigezwe ku bandi banyamuryango.”
Sacco Tuzigamire abacu Kivumu imaze gutanga inguzanyo zirenga Miliyari 2 Frw. Yatangiye umugabane shingiro ari ibihumbi 3000 Frw ariko uyu mwaka wa 2024 igeze ku bihumbi 8000 Frw. Ifite intego yo gukomeza kwegereza abaturage serivise nziza inoze kuko umukiriya ni umwami.
Sacco Tuzigamire abacu Kivumu ifite ishami rikorera mu kagari ka Karambi ryashyizweho kugira ngo umuturage yegerezwe serivise z’imari.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW