Bamwe mu batinyutse gukorana n’ikigo cy’imari Agashya Manyagiro Sacco, mu karere ka Gicumbi bavuga ko imibereho yabo yahindutse kuko bamwe bavuye mu bukene bwo gusaba umunyu.
Mu buhamya bahaye INZIRA.RW bashimangira ko kuva bafata umwanzuro wo kugana sacco, imibereho yabo yahindutse kuko babashije kwikura mu bukene.
Mukankiko Vestine, avuga ko imibereho y’urugo rwabo yahindutse kuva yafata umwanzuro wo gukorana na Sacco.
Ati “Inguzanyo ya mbere nafashe muri Sacco yari ibihumbi 100 frw nyagura imashini idoda imyenda, ubwa kabiri nguza Miliyoni 1 frw ndangura urwagwa ndarucuruza. Ubu nafashe indi nguzanyo yo gushora mu bucuruzi bw’amasabune kandi namaze kugura ibikoresho ngo ntagire nkore uwo mwuga, nizeye ko nzuguka nkakomeza gutera imbere.”
“Bimwe mu byo nagezeho mbikesha amafaranga nagujije muri Sacco Agashya Manyagiro Sacco harimo inzu, imirima na moto, mbere ntarakorana na Sacco nari wa muntu usaba umunyu, mfite ubukene bukabije ariko uyu munsi wa none ubuzima bwarahindutse.”
Ndayambaje Jonas nawe ahamya ko hari intambwe yateye abikesha gukorana na sacco.
Ati “Natangiye nguza ibihumbi 200 frw nguramo ibyuma bicaginga birimo za pano na bateri kuko nta muriro wari wagera Manyagiro, kuva icyo gihe nakomeje gukora na sacco nzakuguza indi nguzanyo ingana na Miliyoni 1 frw nguramo ibyuma bisya bikoresha umuriro w’amashanyarazi kugeze n’ubu ndacyayifite birakora Kandi binyinjiriza buri munsi.”
“Iyo ubonye umuntu ukunganira uba ufite amahirwe, natwe Sacco yabaye umwuganizi wacu bituma imibereho yacu ihinduka. Narimfite imibereho mibi ariko ubu njyewe n’umuryango wanjye tubayeho neza.”

Singirankabo Thomas kuri ubu ni umworozi w’inkoko kandi byamufashishe kurwanya imirire mibi yari yugarije umuryango we.
Ati “Bampa ibindi bihumbi 500 frw nayo nyishyura neza kandi ngira ayo nsigarana, nyuma naje kugura inkoko zirenga 70, ubu ndazoroye kandi iwanjye ntiharagwa imirire mibi, yewe n’mafaranga araboneka kuko zirororoka.”
Umucungamutungo w’Agashya Manyagiro Sacco, Sebatware Adrien ashimangira ko imibereho y’abaturage yahindutse kandi ubuhamya bwivugira.
Ati “Agashya Manyagiro Sacco yatangiye abaturage bamwe batabyumva ariko uko iminsi yagiye yicuma bamenye ibyiza bya Sacco, niyo mpamvu bwira abaturage ndetse n’abanyamuryango bacu ko batwegera tukabaha inguzanyo bakarushaho kwiteza imbere.”
“Agashya Manyagiro yatangiye taliki 5 Kanama 2009 itangirana abanyamuryango 774. Muri 2024 igeze ku banyamuryango barenga ibihumbi 9, umugabane shingiro wavuye ku bihumbi 2000 frw ugera ku bihumbi 3000 frw. Ni mugihe abanyamuryango bamaze kwizigama Miliyoni zisaga 190 frw, naho inguzanyo zimaze gutangwa zisaga miliyoni 200 frw. Iyi mibare igaragaza iterambere ry’Agashya Manyagiro Sacco.”
Kuri ubu, Agashya Manyagiro Sacco ifite intego yo gutanga serivise nziza ku banyamuryango bayo ndetse n’abandi bose bayigana kugira ngo biteze imbere.




TUYISHIME Olive/INZIRA.RW
Mukomere cyane!Ubwo buhamya nubwukuri pe kuko iyo sacco yadufashije mukwikura mubukene ndetse bukabije duhabwa inguzanyo ku gihe Kandi ntamananiza abonetsemo kuburyo niba Hari imari wabonye batagutinza bityo bigatuma dutera imbere.Cheers!!!
Ni byiza cyane!