Ndizihiwe Gilbert, ni umwe muri ba rwiyemezamirimo bakiri bato barimo gutera imbere ku muvuduko ushimishije, abikesha umushinga yihangiye wo gukora ibikoresho birondereza inzu ku buryo mu cyumba kimwe gusa hajyamo uburiri, igikoni, ururiro, n’ibiro, uruganiriro n’ibindi, kandi nta kajagari biteje muri iyo nzu.
Ni umushinga wakunzwe cyane n’abantu benshi, cyane cyane urubyiruko rukunze kuba mu nzu nto zizwi nka ‘Ghetto’ hirya no hino mu mujyi wa Kigali.
Kuri ubu uyu mushinga waragutse cyane uvamo ikompanyi nini yinjiza amafaranga atubutse, yahinduye ubuzima bwa Ndizihiwe n’urundi rubyiruko rwahabonye akazi gahoraho.
Yasezeye akazi kamuhembaga neza ibibazo bimubana uruhuri
Ubusanzwe Ndizihiwe Gilbert yarangije kaminuza mu ishami ry’ubugeni no gutunganya ahantu ‘Environmental design’. Akirangiza ishuri yahise abona akazi mu kinyamakuru Imvaho Nshya, aho yari ashinzwe gushyira amakuru ku mpapuro ‘design’.Yahembwaga amafaranga ibihumbi 300 ku kwezi, kandi afite kontaro nziza.
Uyu musore wari ufite inzozi zo kuba rwiyemezamirimo wikorera ntiyatwawe n’uwo mushahara abenshi bafataga nk’utubutse muri icyo gihe ngo yibagirwe inzozi ze, ahubwo nyuma y’igihe gito yanditse ibaruwa asezera akazi.
Mu kiganiro yagiranye na Inzira.rw, Ndizihiwe yavuze ko nyuma yo gusezera akazi ubuzima bwahindutse biba ngombwa ko inzu y’ibyumba bibiri na salon yakodeshaga ayivamo, agashaka idahenze nk’umuntu utari agifite umushahara wa buri kwezi.
Avuga ko yagowe cyane no kwimukana ibintu byinshi yari amaze kugira mu nzu, kuko ngo uko yahembwaga yaguraga ibikoresho byo mu nzu, aza kwisanga byarabaye byinshi cyane.
Yagize ati “Naje kugurishamo bimwe ntari nkeneye cyane, ubundi nimukira mu nzu y’icyumba na salon nakodeshaga ibihumbi 60 ku kwezi, ariko nayo yaje kunanira kuyishyura kuko urabyumva nari umushomeri.”
Ndizihiwe akomeza avuga ko nyuma yo kunanirwa kwishyura iyi nzu yaje gusaba nyirayo kuyigabanyamo kabiri, asigara mu kumba kamwe ‘chambrette’ nabwo yongera guhura n’imbogamizi y’uko ibikoresho yari asigaranye bitari bukwiremo, atangirira kuririra mu myotsi.
Umushinga wo gukora ibikoresho birondereza inzu wavukiye aho
Uyu musore ukomoka mu karere ka Nyamasheke avuga ko yakuze akunda cyane umwuga ko kubaza, kuko yakuze abona Sekuru abaza intebe, isekuru, imyuko, imidaho, n’ibindi bikoresho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Byatumye akurana impano y’ubugeni, ndetse yifuza kujya kubyiga ku ishuri ry’ubuhanzi n’ubugeni ku Nyundo ariko ababyeyi ntibabimwemerera, ahanini bitewe n’uko na Sekuru wabikoraga nta gaciro yahabwaga cyane muri sosiyete.
Gusa byaramukurikiranye n’aho yize kaminuza mu cyahoze ari KIST yiga ibifitanye isano nabyo.Ubwo yari abuze aho ashyira ibikoresho bye muri ‘chambrette’ nibwo yatekereje kwinjira mu mwuga w’ububaji, kandi by’umwihariko agashaka igisubizo cy’ikibazo ababa mu nzu nto bose bahuriyeho.
Mu kiganiro na Inzira.rw, Ndizihiwe ati “Mfata icyemezo cyo kwinjiza mu mu gukora ibikoresho byo mu nzu, ariko nihereyeho kugira ngo ndebe ko ibyo ntekereza bishoboka.
Ndeba igitanda nshobora gushyira muri iyo chambrette, kandi noneho nashakaga no kuyigira office ku buryo abo mbwiye ngo ndabaza ari ho bansanga kuko nta handi twari guhurira.Ndatangira nkora igitanda kibanza kungora ngikora nk’inshuro 6 kitaza neza nk’uko ngishaka, nyuma birakunda ndavuga nti Woouw.”
Yunzemo ati “Kuko icyo gitanda kiba cyometse ku rukuta ku manywa ugifatishaho umwanya ugahita uboneka.Nyuma naje guhita nomekaho n’imeza ku buryo iyo ngiye kuryama nayo nyizinga.Nyuma nakoze akabati ka gaze n’intebe ku buryo iyo umukiriya yazaga yasangaga ari ‘office’ ifite isuku kuko nta kintu kijagaraye yabaga abona, dore ko n’imyenda yabaga iri muri cya gitanda cyari gifite ka garde robe gatoya.”
Uyu mushinga wa Ndizihiwe abantu barawukunze cyane, atangira akorera abandi basore babaga mu gipangu yakodeshagamo, nabo bakamurangira bagenzi babo, inkuru y’umushinga we urondereza umwanya (space saving) ikwira hose, abakiriya bamubana benshi kugeza ubwo yageze n’aho guhaza isoko afite bimugora.
Kuri ubu ibikorwa by’ikompanyi ye Mikago 7 byaragutse cyane kandi byose byubakiye ku guhanga udushya utasanga ahandi. Ndizihiwe avuga ko ubu bakora ibitanda byomekwa ku rukuta, ibyo mu byumba bisanzwe, uburiri bw’impinja, intebe n’amezi bariraho, intebe n’ameza byo muri salon, ibikoni bigezweho, intebe ku ibaraza, indorerwamo za gisirimu n’imitako y’amoko atandukanye.
Avuga ko afite intego yo gukomeza kwagura ibikorwa by’ikompanyi ye, kugira ngo ashobore guhaza isoko rinini amaze kugira kandi rikomeza kwaguka buri munsi.
Ndizihiwe kandi avuga ko azakomeza gutsimbarara ku mwimerere w’ibikorwa bye, kuko ari cyo kimutandukanya n’abandi bari muri uwo mwuga.Ashimira Leta iha abikorera umwanya n’umutekano wo gukora bisanzuye.
Ikindi yishimira ni ukuba abanyarwanda bamaze gusobanukirwa ko mu Rwanda hakorerwa ibintu byiza cyane kandi bikomeye kurenza bimwe mu bituruka mu mahanga byari biharawe mu minsi ishize.
Bimwe mu bihangano bya Ndizihiwe Gilbert: