Urwego rw’u Rwanda rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane, Rwanda Capital Market Authority (CMA) rwahawe umuyobozi mushya, Romeo Ngarambe.
Nk’uko tubikesha TNT, Romeo Ngarambe yagize umuyobozi mukuru Urwego rw’u Rwanda rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA) asimbuye Eric Karekezi Ngabonziza wari kuri uyu mwanya mu buryo bw’agateganyo.
Kuva tariki ya 7 Mutarama 2026, nibwo Eric Karekezi Ngabonziza yari yahawe izi nshingano mu buryo bw’agateganyo nyuma y’uko umunya Botswana, Thapelo Tseole wari muri izi nshingano azivuyemo.
Urwego rw’u Rwanda rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA) rwashyize imbaraga mu bukangurambaga no kwigisha abashoramari ku byiza byo gutangira urugendo rwo kuzigama no gushora imari ku isoko ry’imari n’imigabane.
Mu mwaka wa 2025, ibikorwa byo kwigisha abaturage ku bijyanye n’isoko ry’imari byabereye mu ntara zose z’igihugu ndetse n’Umujyi wa Kigali. Abagishijwe muri ubu bukangurambaga harimo cyane cyane urubyiruko n’abashoramari bashya, bagize amahirwe yo gusobanukirwa n’uko isoko rikora n’uburenganzira bwabo nk’abashoramari.
Mu rwego rwo kongera umubare w’ibigo bifite ubushobozi bwo kubona ishoramari, CMA ifatanyije n’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (Rwanda Stock Exchange) yakomeje gushyira mu bikorwa gahunda ya Investment Clinic.
Iyi gahunda itanga ubujyanama ku masosiyete mato n’ayo hagati (SMEs) ku bijyanye n’imiyoborere myiza, uburyo bwo kugaragaza imari neza, n’inzira zo gushaka ishoramari.
Umwaka wa 2025 wasize Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (Rwanda Stock Exchange- RSE) ryarabaye igicumbi cy’impinduka n’iterambere mu rwego rw’imari, aho ryakusanyije arenga miliyari 359 Frw.
Muri rusange umwaka wa 2025 warangiye Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda rifite agaciro ka Miliyari 6.680Frw. Aya mafaranga ni igiteranyo cy’agaciro k’ibiri kuri iri soko byose.
Agaciro k’imigabane yashyizwe kuri iri soko n’ibigo bitandukanye ni Miliyari 4.700 Frw, mu gihe agaciro k’impapuro mpeshamwenda ko ari Miliyari 1.900Frw. Zigizwe ahanini n’impapuro mpeshamwenda za Guverinoma ndetse n’iz’ibigo binini.
Agaciro k’ibikorwa by’ubucuruzi (kugura no kugurisha) byakozwe kuri iri soko ry’imari n’imigabane ni miliyari 4.800 Frw. Muri ibi ibijyanye n’impapuro mpeshamwenda byari byihariye miliyari 181,8 Frw, mu gihe imigabane yo yari yihariye miliyari 6,7Frw.
Kugura cyangwa kugurisha impapuro mpeshamwenda za Guverinoma byihariye 92% by’agaciro k’ibikorwa byose by’ubucuruzi byakozwe kuri iri soko.
Mu 2025 iri soko ry’imari n’imigabane ryabashije gukusanya igishoro cya miliyari 359,02 Frw. Agera kuri Miliyari 326 Frw yabonywe na Guverinoma y’u Rwanda binyuze mu mpapuro mpeshamwenda yashyize hanze, mu gihe andi miliyari 33,02 Frw yatwawe n’ibigo binini byigenga byashyize impapuro ku isoko.
Muri uyu mwaka kandi abantu ku giti cyabo baguze impapuro mpeshamwenda ni 22.731, mu gihe ibigo nka RSSB, Banki n’ibindi byaziguze ari 88.966.

INZIRA.RW
