Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Ngoma: Abikorera barakataje mu kwiyubakira inzu y’ubucuruzi ya Miliyari 1Frw
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ishoramariubukungu

Ngoma: Abikorera barakataje mu kwiyubakira inzu y’ubucuruzi ya Miliyari 1Frw

INZIRA EDITOR
Yanditswe 28/08/2024
Share
SHARE

Abikorera bo mu Murenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma nyuma yo guhuza imbaraga muri “Ngoma Investment Group (NIG)” bakomeje ibikorwa byo kubaka inzu y’ubucuruzi igeretse muri uyu mujyi igeze ku kigero cya 90%.

Ni ibikorwa bari gushyiramo imbaraga mu rwego rwo kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere ka Ngoma no gukurura abashoramari mu mujyi wa Kibungo.

Imirimo yo kubaka iyi nzu y’ubucuruzi yatangiye tariki 21 Gashyantare 2023, bikaba byari biteganyijwe ko izuzura mu gihe cy’umwaka umwe, igice cya mbere cyigatwara miliyoni 500 z’Amanyarwanda, naho imirimo yose igomba gutwara Miliyari 1 na 200 Frw.

Igice cya mbere cy’iyi nyubako kigizwe n’ibyumba bigera kuri 20 ariko hateganyijwe kubakwa igice cya kabiri byanakunda igakomeza kuzamurwa n’aba bacuruzi 10 bishyize hamwe mu cyiswe Ngoma Investment Group, NIG.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije Ushinzwe Ubukungu, Nyiridandi Mapambano Cyriaque, yavuze ko bageze mu mirimo ya nyuma yo kuyubaka ndetse ibikorwa bigeze kuri 90%.

Yagize ati “Inyubako ya NIG irahari iri gukorwa, ibikorwa mu minsi ishize hari ukuntu byari byabaye nk’ibihagarara dukorana nabo inama ariko ubu byarasubukuye, aho igeze ni bintu utabonesha amaso bari muri finisaje ariko n’ubu barahari bari mu mirimo ya nyuma, bagiye no gutangira gukora imbuga, koritire nivaho batangiye gukora imbuga nibwo inzu itangira kugaragara neza.”

Akomeza agira ati “Inzu igeze hejuru y’ ikigereranyo cya 90% ibisigaye ni ugukora imirimo ya nyuma, amakuru dufitanye nabo ni uko batagomba kurenza ukwezi kwa cyenda cyereka bagize imbogamizi runaka ariko imirimo yarasubukuwe barimo barakora.”

Nyiridandi Mapambano Cyriaque yagaragaje ko Ngoma Investment Group, NIG berekanye ko ibyo abantu bibeshya ko Umujyi wa Kibungo utuye ku gasozi nta bibanza ufite atari byo ku berekanye ko bishoboka ko ibibanza birahari bitewe nuko inzu ireshya.

Ati “Ni ukuvuga ngo twubatse tujya inyuma nk’uko nabo bubatse bigaragara yuko twabona inyubako nyinshi zitandukanye nkayo cyangwa ziyiruse.”

Yasabye abantu bafite ibibanza mu Mujyi n’inzu zishaje gutekereza byagutse bareba inyuma uko hangana bakahabyaza umusaruro mu kugira inyubako zitandukanye kandi zibereye ijisho ziberanye n’Umujyi wa Ngoma.

Abikorera bihurije muri Ngoma Investment Group, NIG bari kubaka inzu igezweho
Imirimo yo kuyubaka igeze kuri 90%

INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 28/08/2024 28/08/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?