Abitabiriye imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Ngoma batunguwe n’umusaruro w’ubuhinzi cyane cyane aho batangajwe n’ikijumba gipima ibiro bitatu cyangwa umugozi umwe weraho ibijumba birenga 30.
Ubwo muri aka karere hasozwaga imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa ryamaze iminsi itatu ribera muri gare y’Akarere ka Ngoma ku nsanganyamatsiko igira iti “Twese hamwe imihigo irashoboka”, bamwe mu baturage baryitabiriye batahanye amasomo y’umusaruro mwiza w’ubuhinzi.
Ni imurikabikorwa ryitabiriwe n’abarenga 50 barimo abahinzi, aborozi, abatanga serivisi zitandukanye, haba mu bacuruzi bikorera, amabanki, ibigo bitegamiye kuri leta ariko bifatanya n’Akarere mu iterambere ry’abaturage.
Umwe mu baturage baryitabiriye ati “Njyewe ikintu cyanyuze ni ukubona mu karere kacu hera ibijumba bingana kuriya, ni ikintu cyadushimishije ndetse baduhaye n’inama y’uko natwe twacyeza, ubu nibyo tugiye guharanira.”
Iki kijumba cyatangaje benshi mu bitabiriye imurikabikorwa n’ibikorwa by’abahinzi ba kijyambere b’imyumbati n’ibijumba babigize umwuga, bakaba bakorera mu mirenge ine y’Akarere ka Ngoma ndetse banabiherewe ibihembo n’ishimwe mu guhanga udushya binyuze mu mushinga wo kwigisha abahinzi no kurwanya inzara, AEBR EDENI YACU.
Umuhuzabikorwa w’uyu mishinga wo kurwanya inzara binyuze mu buhinzi bubungabunga ubutaka, AEBR EDENI YACU yavuze ko uburyo ibi bijumba iyo bifashwe neza bitanga umusaruro mwiza.
Yagize ati “Uharura ubutaka, ugacukura umwobo ahakenewe gushyirwa umugozi, hagati y’umwobo n’undi haba harimo sentimetero 50 hanyuma mu bujyakuzimu bw’umwobo ugacukura sentimetero 40 no mu mpande sentimetero 40, ugashyiramo ifumbire mborera, warangiza ugateramo umugozi ufite sentimetero 20, ugasasira.”
Akomeza agira ati: “Twabonye ari ibintu bitanga umusaruro ku buryo umugozi umwe ushobora kuzaho ibijumba birenga 30 nk’uko mwabibonye, ikijumba kimwe gishobora cyo gupima ibiro bitatu.”
Umuyobozi w’ihuriro ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Ngoma, Murayire Protais, nawe ni umwe mu batunguwe n’umsaruro w’ubuhinzi muri aka karere.
Ati “Bariya bantu wagira ngo bageze muri Edeni kuko ibintu bakora ntibisanzwe, ubushize twabonye umwumbati ushobora kwera ibiro 100, uyu munsi twatunguwe no kubona ikijumba kingana na Watermelon, biriya bintu ntibisanzwe ni ukuvuga ngo tubita abantu bahora batekereza, twese dukora nka bariya ntawakwica n’inzara.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yagaragaje ko ibi bikwiye kuba isomo ku bandi baturange, bakumva ko ubuhinzi ari umwuga wateza imbere uwukora.
Ati “Umwaka uko ushira undi ugataha niko tugenda tubona impinduka haba mu bafatanyabikorwa bacu kurushaho kunoza ibyo bakora. Mu by’ukuri umuntu iyo aje hano kubera kuganira na bagenzi be kwigiranaho ubona ko hari ikintu bakuramo kuko iyo bagarutse ubona bararushijeho kunoza ibyo bakora.”
Iri murikabikorwa ryasojwe hatangwa ibihembo ku ndashyikirwa zahize abandi mu isuzuma ryakozwe mu kureba abafatanyabikorwa bitwaye neza yaba aho bakorera ndetse no mu imurikabikorwa nk’Umushinga Compassion International, USAID Orora Wihaze, Edeni yacu AEBR n’indi itandukanye.
INZIRA.RW