Abacururiza mu isoko rya Baha mu Kagari ka Kigoma mu Murenge wa Jarama, akarere ka Ngoma baravuga ko isoko bubakiwe rya miliyoni 42 Frw ryatumye basezera ku gucuruza banyagirwa n’ibihombo bya hato na hato.
Bamwe mu bacuruzi n’abaturage bavuga ko bahuraga n’imbogamizi zo kwangirizwa ibyo bacuruzaga n’imvura n’izuba, ariko kuri ubu bashimira Akarere ka Ngoma n’abafatanyabikorwa babubakiye isoko rigezweho rifite imyanya 44 yo gucururizamo.
Mukakabanda Rose umuturage uhahira muri iri soko rya Baha avuga ko bagorwaga no kujya guhahira kure.
Ati “Ubundi twahahiraga kure tukajya Gafunzo hariya Sake, ariko hano iyo umuntu ahinguye araza agacuruza, uhaha agahaha agataha hakiri kare.”
Kubwimana Lucie we avuga ko bacuruzaga bikanga ibihombo baterwaga n’imvura n’izuba.
Agira ati “Icyo twashima cyane, urareba hano hasi habaga harimo ibijumba, ifu, amafi, ibintu byangirika nk’imyaka ariko kuba waba ucururiza ahantu hasakaye, igihe cy’imvura cyangwa ntugire ikibazo ukaba wabasha gucuruza ibicuruzwa byacu biri kudufasha gukora nta kintu twikanga.”
Mukansanga Donata nawe yagize ati: “Ubundi twahingaga imbuto n’imboga twabyeza tukabura ahantu tubicururiza kubera ko amasoko ari kure yacu, kugeza uno munsi turimo turacururiza hafi tukabona umusaruro uzagira icyo utugezaho, turishimye kuko iterambere twari dufite rigiye kwiyongera.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque yavuze ko igice cya Jarama kibamo umusaruro mwinshi ariyo mpamvu aba baturage baregerejwe isoko. Abasaba kuribyaza umusaruro no kuribungabunga.
Ati “Aka gace kagira umusaruro mwinshi kuko harera cyane ariko bari bafite ikibazo cy’isoko ku buryo bacururizaga hasi. Aho twubakiye isoko rirema buri munsi mu gihe cy’izuba n’imvura ku buryo ibiribwa biba bifite ubuziranenge. Icyo tubasaba rero ni uko baribyaza umusaruro no kurifata neza bakamenya ko igikorwa remezo bubakiwe ari icyabo ntihabe hagira ucyangiza.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma butangaza ko iri soko ryuzuye rifite agaciro ka miliyoni 42 z’Amafaranga y’u Rwanda habarirwemo ibikorwa byo kuryubaka, ibikoresho n’ubutaka ryubatsweho.
INZIRA.RW
MobiApp AI – True Android & iOS Mobile Apps Builder (Zero Coding Required) https://ext-opp.com/MobiAppAI