Abantu benshi bakunze kumva ko igihugu runaka cyohereje icyogajuru mu kirere, ariko ntibibaze ku nyungu gishobora kugirira benecyo bacyoherejeho.
Rimwe na rimwe biterwa ahanini no kudasobanukirwa neza ibyabyo n’imikorere y’ibyogajuru mu buryo bwo gutanga amakuru binyuze mu nzira zitandukanye.
Nubwo mu Rwanda hari abanyeshuri babyiga nabo usanga badasobanukiwe neza ibirebana n’ikoreshwa ry’amakuru atangwa nabyo mu ngeri zitandukanye.
Muri uwo mujyo, abanyeshuri biga ibijyanye no gukoresha amakuru aturutse ku byogajuru no gutegura amakarita yifashishwa mu nzego zitandukanye muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), basabwe gukoresha ubumenyi bahabwa mu guhindura imibereho y’abaturage.
Ikigo gishinzwe gufata amakarita n’ibipimo bijyanye n’umutungo kamere (RCMRD), kirimo guhugura abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, ku gukoresha ubumenyi n’ikoranabuhanga rimaze kugerwaho mu byo biga kugira ngo bazabyifashishe igihe bazaba bageze mu kazi.
Umuyobozi wa RCMRD, Dr Emmanuel Nkurunziza, yasobanuye ko ubufatanye bagiranye na Kaminuza y’u Rwanda buzatuma bahugura abanyeshuri bibanda ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu bumenyi bw’Isi kuko ari icyiciro kirimo guhinduka cyane bityo bikaba bisaba ko abakiri bato bahabwa ubumenyi bugezweho.
Yavuze ko ikirenze ari uko ubumenyi butangwa mu ishuri abanyeshuri bakwiye kubukoresha mu guhindura no guteza imbere inzego zirimo ubuhinzi n’izindi.
Ati “Ubundi abantu bigaga gupima ubutaka no gushushanya amakarita ariko uyu munsi turabereka ko ntacyo bimaze utabitwaye mu nzego runaka nk’ubuhinzi, ibidukikije, amashyamba, amazi. Ibyo bipimo ntacyo byaba bivuze utarebye aho ugiye kubikoresha”.
Muri aya mahugurwa y’iminsi itatu ari kubera mu kigo cy’ubushakashatsi mu ikoranabuhanga rishingiye ku bumenyi bw’Isi cya Kaminuza y’u Rwanda, hari impuguke za RCMRD mu nzego zitandukanye zirimo guhuzwa n’aba banyeshuri kugira ngo bababere nk’abajyanama babereka ibishoboka, banabafashe kuzagera ku byo bakora bifitiye abantu akamaro kandi bibyara inyungu.
Dr Nkurunziza yavuze ko bifuza gukuramo icyuho gihari ku baturage by’umwihariko n’abanyesuri biga muri za Kaminuza ariko ugasanga badasobanukiwe n’ibirebana n’ikoreshwa ry’amakuru atangwa n’ibyogajuru.
Ati “Turashaka gukuramo icyuho gihari aho abakoresha bavuga ko kaminuza zisohora abanyeshuri badafite ubumenyi bukenewe. Turashaka kubereka ibikenewe hanze n’ibikoresho bihari kugira ngo mu masomo ahari bongeremo no gutegurira umunyeshuri akazi azakora nasohoka”.
Ni gahunda yahawe izina rya ’KUZA’ bivuze kuzamura umwana kugira ngo azagere ku ndoto afite. Binyuze mu cyitwa Geo Hub [ahantu ibitekerezo bigirwa inama kugira ngo bikure bivemo ikintu cyaba nk’ubucuruzi cyangwa cyakemura ibibazo], RCMRD buri mwaka itegura irushanwa ku bantu bafite ibitekerezo byafasha abantu, utsinze agahabwa ibihumbi 30$.
Ibisubizo mu buhinzi, ibiza, ubumenyi bw’ikirere ndetse n’abakora amakarita y’ibiri ku butaka ni ibitekerezo byakirwa.
Umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi mu ikoranabuhanga rishingiye ku bumenyi bw’Isi, Prof Gaspard Rwanyiziri, yavuze ko abanyeshuri bakeneye cyane aya mahugurwa kuko uretse ibyo babigisha, bakeneye no kubona ubundi bumenyi bw’abandi bantu.
Kaminuza y’u Rwanda binyuze mu kigo cy’ubushakashatsi mu ikoranabuhanga rishingiye ku bumenyi bw’Isi basinyanye amasezerano y’imyaka itanu azafasha abanyeshuri bamenya ibibera ahandi n’ikoranabuhanga rigezweho.
Ubusanzwe ikigo cya RCMRD kimaze imyaka 47 gishinzwe. Mu Rwanda gikorana na Minisiteri y’ubuhinzi mu gukurikirana umusaruro w’ibihingwa, amashuri mu gushishikariza abana bakiri mu mashuri mato kwiga inyigisho za siyansi, ikigo gishinzwe ubutaka mu bijyanye no gukora amakarita ajyanye n’imiterere y’ubutaka mu gihugu ndetse na Meteo Rwanda.